YouVersion Logo
Search Icon

2 Yohani 1

1
Indamutso
1Jyewe Umukuru, ndakwandikiye Mubyeyi,#Mubyeyi: bamwe bagira ngo uwo Mubyeyi ni ukuvuga itorero rya Kristo ry'ahantu runaka, abana be bakaba ari Abakristo baryo (reba umurongo wa 4-5). wowe mugore watoranyijwe n'Imana hamwe n'abana bawe, mbakunda kubera ukuri kw'Imana dusangiye. Si jye jyenyine ubakunda, ahubwo n'abazi uko kuri bose barabakunda. 2Ikibidutera ni uko kuri kuguma muri twe tukazahorana na ko iteka.
3Imana Data nitugirire ubuntu, iduhe n'imbabazi n'amahoro ifatanyije na Yezu Kristo Umwana wayo, ibyo byose bishingiye ku kuri kwayo no ku rukundo rwayo.
Ukuri n'urukundo
4Nishimiye cyane kubona bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri kw'Imana, bakurikije itegeko twahawe n'Imana Data. 5None rero Mubyeyi, ndagusabye ngo twese dukundane! Iryo si itegeko rishya mbandikiye, ahubwo ni iryo twahawe kuva mbere na mbere. 6Urwo rukundo dore uko ruteye: ni ukugenda dukurikiza amategeko y'Imana, kandi itegeko nyaryo ni rya rindi mwabwiwe kuva mbere na mbere, kugira ngo muhore mugenza mutyo.
7Ku isi hadutse abashukanyi benshi batemera ko Yezu Kristo yaje yigize umuntu. Ugenza atyo ni umushukanyi kandi ni umwanzi urwanya Kristo. 8Mwirinde rero mutazava aho mubura ibyo mwaruhiye,#mwaruhiye: cg twaruhiye. ahubwo muharanire kuzahabwa ingororano yuzuye.
9Umuntu wese udakomeza inyigisho za Kristo akazirengaho, nta Mana afite. Naho ukomeza izo nyigisho ni we uba afite Imana Data, akaba afite n'Umwana wayo. 10Nihagira umuntu uza muri mwe mugasanga atemera izo nyigisho, ntimuzamwakire mu mazu yanyu, ndetse ntimuzanamubwire muti: “Urakaza neza!” 11Erega uwakira bene uwo aba yifatanyije na we mu bibi akora.
Umwanzuro
12Nubwo mfite byinshi nabandikira, ariko sinshatse kubibamenyesha nkoresheje urupapuro na wino. Ahubwo niringiye kuzaza iwanyu nkabibabwira imbonankubone, kugira ngo twishimane bihagije.
13Abana ba mukuru wawe,#Abana ba mukuru wawe: cg abagize itorero rya Kristo b'aho Yohani yabaga. na we watoranyijwe n'Imana baragutashya.

Currently Selected:

2 Yohani 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy