YouVersion Logo
Search Icon

2 Amateka 36

36
Ingoma ya Yowahazi n'iya Yoyakimu na Yoyakini
(2 Bami 23.30—24.17)
1Abaturage b'u Buyuda bimika Yowahazi mwene Yosiya, asimbura se ku ngoma i Yeruzalemu. 2Yowahazi yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itatu, amara amezi atatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. 3Nuko umwami wa Misiri amukura ku ngoma i Yeruzalemu, kandi aca igihugu icyiru cya toni eshatu z'ifeza, n'ibiro mirongo itatu by'izahabu. 4Hanyuma uwo mwami wa Misiri Neko, yimika Eliyakimu mukuru wa Yowahazi, amugira umwami w'u Buyuda na Yeruzalemu, amuhindura izina amwita Yoyakimu. Naho Yowahazi murumuna wa Yoyakimu, Neko amujyana mu Misiri.
Ingoma ya Yoyakimu
5Yoyakimu yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'itanu, amara imyaka cumi n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye. 6Nebukadinezari umwami wa Babiloni aramutera, amuzirikisha umunyururu amujyana i Babiloni. 7Nebukadinezari asahura bimwe mu bikoresho byo mu Ngoro y'Uhoraho arabijyana, abishyira mu ngoro ye i Babiloni.
8Ibindi bikorwa bya Yoyakimu n'ibizira yakoze, n'ibindi byose byamubayeho byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli n'ab'u Buyuda.” Umuhungu we Yoyakini amusimbura ku ngoma.
Ingoma ya Yoyakini
9Yoyakini yabaye umwami afite imyaka umunani#imyaka umunani: cg cumi n'umunani. Reba 2 Bami 24.8., amara amezi atatu n'iminsi icumi ari ku ngoma i Yeruzalemu. Yakoze ibitanogeye Uhoraho. 10Umwaka ujya kurangira, Umwami Nebukadinezari atuma abantu kuzana Yoyakini i Babiloni hamwe n'umutungo wo mu Ngoro y'Uhoraho, yimika Sedekiya, se wabo wa Yoyakini kugira ngo abe umwami w'u Buyuda na Yeruzalemu.
Ingoma ya Sedekiya
(2 Bami 24.18-20; Yer 52.1-3)
11Sedekiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'umwe, amara imyaka cumi n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. 12Yakoze ibitanogeye Uhoraho Imana ye, ntiyicisha bugufi ngo yumvire umuhanuzi Yeremiya wavugaga mu izina ry'Uhoraho.
Ifatwa rya Yeruzalemu
13Yasuzuguye Umwami Nebukadinezari wari wamurahije Imana, arigomeka kandi arinangira ntiyagarukira Uhoraho Imana y'Abisiraheli. 14Abayobozi b'abatambyi n'aba rubanda bakomeza gusuzugura Imana, bakurikiza ibizira bikorwa n'abanyamahanga, maze bahumanya Ingoro Uhoraho yari yariyeguriye i Yeruzalemu. 15Uhoraho Imana ya ba sekuruza yahoraga ibaburira ibinyujije ku ntumwa, ibitewe n'impuhwe yari ifitiye ubwoko bwayo n'Ingoro yayo. 16Nyamara izo ntumwa z'Imana barazisuzugura ntibita ku butumwa bwazo, baseka abahanuzi kugeza ubwo Uhoraho yarakariye ubwoko bwe ntiyigarura. 17Nuko Uhoraho abateza umwami w'Abanyababiloniya, yicira abasore b'Abayuda mu Ngoro, ntiyagirira impuhwe abasore cyangwa inkumi, cyangwa abasaza cyangwa abakecuru. Uhoraho abagabiza bose uwo Mwami Nebukadinezari. 18Ibikoresho byose ari ibito ari ibinini byo mu Ngoro y'Uhoraho, n'umutungo wo mu Ngoro y'Uhoraho n'uw'umwami n'uw'ibyegera bye, byose abijyana i Babiloni. 19Nuko Abanyababiloniya batwika Ingoro y'Imana, basenya urukuta ruzengurutse Yeruzalemu, batwika amazu yose n'ibikoresho by'agaciro byose barabitsemba. 20Abacitse ku icumu Nebukadinezari abajyana ho iminyago i Babiloni, abagira inkoreragahato zimukorera we n'abamukomokaho kugeza ku ngoma y'Abaperesi. 21Bityo ijambo ry'Uhoraho ryavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya rirashyika ari ryo iri “Igihugu kizaba umusaka imyaka mirongo irindwi#imyaka mirongo irndwi: reba Yer 25.11; 29.10., kugeza igihe bazaba bamaze kuriha amasabato atubahirijwe.”
Itangazo rya Sirusi
(Ezira 1.1-4)
22Mu mwaka wa mbere Sirusi umwami w'u Buperesi amaze kwigarurira Babiloniya, Uhoraho yasohoje ijambo yari yaravuze arinyujije kuri Yeremiya. Nuko Uhoraho ashyira muri Sirusi umwami w'u Buperesi igitekerezo cyo gutangaza mu bwami bwe hose, kikamamazwa mu mvugo no mu nyandiko bati: 23“Uku ni ko umwami w'u Buperesi avuze ati: ‘Uhoraho Imana Nyir'ijuru yampaye ububasha bwo kwigarurira ibihugu byose by'abami bo ku isi, kandi yanshinze kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu mu gihugu cy'u Buyuda. Nuko rero umuntu wese wo mu bwoko bwayo uri muri mwe, asubire i Yeruzalemu kandi Imana ye nimuhe umugisha.’ ”

Currently Selected:

2 Amateka 36: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy