YouVersion Logo
Search Icon

Malaki 1

1
1Ngiyi imiburo Uhoraho yagejeje ku Bisiraheli ayinyujije ku muhanuzi Malaki.
Urukundo Uhoraho akunda Abisiraheli
2Uhoraho abwira Abisiraheli ati: “Narabakunze.”
Na bo baramubaza bati: “Ni iki kigaragaza ko wadukunze?”
Uhoraho arabasubiza ati: “None se Ezawu na Yakobo, ntibavaga inda imwe?#Ezawu na Yakobo: bari impanga. Reba Intang 25.21-26; Rom 9.11-13. Nyamara nikundiye Yakobo n'abamukomokaho, 3naho Ezawu n'abamukomokaho mbigizayo. Imirenge yabo nayihinduye amatongo, bityo igihugu bahawe ho umunani nkegurira ingunzu zo mu kidaturwa.”
4Nubwo Abedomu#Abedomu: bari abanzi b'Abisiraheli. Reba Zab 137.7; Ezayi 34.5-17; Yer 49.7-22; Ezek 25.12-14; Obad 1-21. ari bo abakomoka kuri Ezawu bavuga bati: “Imijyi yacu yarashenywe ariko tuyigarukemo tuyisane”, nyamara Uhoraho Nyiringabo we aravuga ati: “Nibayubake nzayisenya. Bazitwa ‘Ishyanga ry'abagome, abantu Uhoraho ahora arakariye.’ 5Mwebwe Abisiraheli, muzabyibonera, maze muvuge muti: ‘Uhoraho arakomeye, afite ububasha no ku yandi mahanga.’ ”
Uhoraho yamagana abatambyi
6Uhoraho Nyiringabo abwira abatambyi ati: “Umwana yubaha se, n'umugaragu akubaha shebuja. None se ko ndi so, kuki mutanyubaha? Kandi ko ndi shobuja, kuki mutanyumvira? Ahubwo muransuzugura! Nyamara murambaza muti: ‘Mbese tugusuzugura dute?’ 7Muransuzugura kuko muzana ku rutambiro rwanjye ibyokurya bihumanye. Nyamara murambaza muti: ‘Twakugize dute?’ Ni uko muvuga ko urutambiro rwanjye rusuzuguritse! 8Igihe muje kuntura itungo rihumye cyangwa ricumbagira cyangwa rirwaye,#itungo … rirwaye: reba Lev 22.17-30; Ivug 15.21. mbese ibyo si ukunsuzugura? Mbese itungo nk'iryo mwahangara kuritura umutegetsi#mwaritura umutegetsi: reba Neh 5.15. w'igihugu cyanyu? Mbese mugize mutyo yabakirana ubwuzu akabashimira?” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo abaza.
9Mwa batambyi mwe, ngaho nimwinginge Imana, umva ko itubabarira! Mbese aho yabakirana ubwuzu kandi muyisuzugura mutyo? 10Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: “Icyampa hakagira umuntu ufunga inzugi z'Ingoro yanjye, maze ntimwongere gucana umuriro wo gukongora ibitambo by'impfabusa ku rutambiro rwanjye! Erega simbishimira kandi amaturo muntura sinyashaka! 11Ku isi yose hari abantu banyubaha. Ahantu hose hari abatwika imibavu bakayintura kandi bakantura n'amaturo atunganye. Erega mu mahanga yose hari abanyubaha!” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
12Na none ati: “Ariko mwebwe muransuzugura mukavuga muti: ‘Urutambiro rwa Nyagasani rurahumanye, n'ibyokurya biruvuyeho birasuzuguritse.’ 13Kandi mukinuba muti: ‘Mbega agahato!’ Nuko amatungo yakomeretse cyangwa acumbagira cyangwa arwaye, akaba ari yo muntura! Mbese bene ayo maturo yanyu nayakira? 14Havumwe undiganya wese akampigura bene iryo tungo, akarintura kandi afite amatungo adafite inenge! Koko rero navumwe, ndi Nyagasani Umwami ukomeye, abantu bo mu mahanga yose barantinya.” Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

Currently Selected:

Malaki 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy