YouVersion Logo
Search Icon

Zakariya 14

14
Umunsi w'Uhoraho
1Dore umunsi w'Uhoraho uregereje. Yeruzalemu izasahurwa maze iminyago bayigabanire muri yo rwagati. 2Koko rero Uhoraho azakoranya amahanga yose kugira ngo atere Yeruzalemu. Izafatwa maze amazu bayasahure, abagore baho babasambanye ku ngufu. Kimwe cya kabiri cy'abatuye umurwa kizajyanwa ho iminyago, ariko abaturage bazaba barokotse bazawugumamo. 3Nuko rero Uhoraho azatabara arwanye ayo mahanga, nk'uko ajya abigenza mu gihe cy'intambara. 4Uwo munsi azahagarara ku Musozi w'Iminzenze, uri hakurya iburasirazuba bwa Yeruzalemu. Uwo musozi uzasadukamo kabiri uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba, ucikemo igikombe kinini cyane. Igice kimwe cy'umusozi kizaherera mu majyaruguru, ikindi gice cyawo giherere mu majyepfo. 5Muzahunga munyuze muri icyo gikombe kuko kizagera ahitwa Asali. Muzahunga nka ba sokuruza ubwo bahungaga umutingito w'isi ukomeye, wabayeho ku ngoma ya Uziya#umutingito … Uziya: reba Amosi 1.1. umwami w'u Buyuda. Nuko Uhoraho Imana yanjye izaza ishagawe n'intore zayo#Uhoraho … zayo: reba Mt 25.31; 1 Tes 3.13; 2 Tes 1.7; Yuda 14. ibagoboke.
6Uwo munsi ntihazabaho icyokere, umucyo cyangwa ikibunda. 7Uzaba ari umunsi utazigera wira. Nta manywa cyangwa ijoro bizabaho, ndetse na nimugoroba hazakomeza kubona. Uhoraho wenyine ni we uzi uko uwo munsi uzaba umeze. 8Uwo munsi amazi ahesha ubugingo azaturuka muri Yeruzalemu amwe atembere mu Kiyaga cy'Umunyu, andi atembere mu Nyanja ya Mediterane. Azaguma gutemba atyo ku mpeshyi no mu itumba. 9Uwo munsi Uhoraho azaba Umwami ugenga isi yose#isi yose: cg igihugu cyose., kuko Uhoraho ari we Mana wenyine, ni we wenyine ukwiye gusengwa.
10Akarere kose kazengurutse Yeruzalemu kazaringanizwa habe ikibaya, guhera mu majyaruguru ahitwa i Geba kugeza mu majyepfo ahitwa Rimoni. Yeruzalemu ubwayo, ni ukuvuga kuva ku Irembo rya Benyamini kugeza aho Irembo ry'Inguni ryahoze, no kuva ku munara wa Hananēli kugeza ku rwengero rw'umwami, izasumba ahayizengurutse hose.#10: Irembo rya Benyamini ryari mu rukuta rw'amajyaruguru, iry'Inguni ryari mu rukuta rw'iburengerazuba, umunara wa Hananēli wari mu rukuta rw'amajyaruguru y'iburasirazuba, urwengero rw'umwami rwari mu murwa, mu majyepfo yawo. 11Yeruzalemu izongera iturwe, ntizongera gusenywa ukundi, izahorana umutekano.
12Dore icyago Uhoraho azateza abanyamahanga bose bazahagurukira gutera Yeruzalemu: bazabora bahagaze, amaso yabo azaborera mu bihene, n'indimi zabo ziborere mu kanwa. 13Icyo gihe Uhoraho azabateza imivurungano ikomeye, maze basubiranemo barwane, bicane. 14Abayuda bazarwanirira Yeruzalemu, banyage amahanga abakikije ubukungu bwayo. Bazayanyaga izahabu n'ifeza, n'imyambaro byinshi cyane. 15Uko cya cyago kizatezwa abanyamahanga, ni ko kizagera no ku mafarasi no ku nyumbu, no ku ngamiya no ku ndogobe, no ku yandi matungo bizaba biri mu nkambi z'ababisha.
16Muri ba banyamahanga bahagurukiye gutera Yeruzalemu, uzarokoka icyo cyago wese azajya ayigarukamo buri mwaka, azanywe no kuramya Umwami Uhoraho Nyiringabo, no kwizihiza iminsi mikuru y'Ingando. 17Nihagira amoko yo ku isi atazaza i Yeruzalemu kuramya Umwami Uhoraho Nyiringabo, nta mvura izigera igwa iwabo. 18Abanyamisiri nibataza i Yeruzalemu ngo bizihirizeyo iyo minsi mikuru, na bo bazagerwaho n'icyago Uhoraho azateza amahanga yose, atazaza kwizihiza iminsi mikuru y'Ingando. 19Ngicyo igihano cy'Abanyamisiri n'icy'andi mahanga, atazaza i Yeruzalemu kwizihiza iminsi mikuru y'Ingando.
20Icyo gihe inzogera zambikwa amafarasi zizandikwaho ngo “Iyeguriwe Uhoraho.” Ibyungo bisanzwe byo mu Ngoro y'Uhoraho na byo bizamwegurirwa, nk'uko inzabya zikoreshwa ku rutambiro zamweguriwe. 21Ndetse ibyungo byose byo muri Yeruzalemu n'ibyo mu Buyuda, bizegurirwa Uhoraho Nyiringabo. Abazaza gutamba ibitambo bazafata muri ibyo byungo, babitekemo inyama. Icyo gihe ntawe uzongera gucururiza mu Ngoro y'Uhoraho Nyiringabo.

Currently Selected:

Zakariya 14: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy