YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 2

2
Ibyiciro by'ingabo z'Abisiraheli
1Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: 2“Abisiraheli bose bajye bashinga amahema yabo hafi y'ikirangamuryango cyabo n'ibendera ry'umutwe w'ingabo barimo, bajye bayazengurutsa ahitaruye Ihema ry'ibonaniro.
3“Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Yuda, bajye bashinga amahema munsi y'ibendera ryabo mu ruhande rw'iburasirazuba bw'Ihema ry'ibonaniro. Umutware w'umuryango wa Yuda ni Nahasoni mwene Aminadabu, 4ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo irindwi na bine na magana atandatu. 5Abazashinga amahema iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Isakari, umutware wabo ni Netanēli mwene Suwari, 6ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itanu na bine na magana ane. 7Ku rundi ruhande rw'umuryango wa Yuda hazabe abo mu muryango wa Zabuloni, umutware wabo ni Eliyabu mwene Heloni, 8ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itanu na birindwi na magana ane. 9Icyo cyiciro cya Yuda kigizwe rero n'ingabo ibihumbi ijana na mirongo inani na bitandatu na magana ane. Abo ni bo bazajya babanza kugenda.
10“Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Rubeni, bajye bashinga amahema munsi y'ibendera ryabo mu ruhande rw'amajyepfo y'Ihema ry'ibonaniro. Umutware w'umuryango wa Rubeni ni Elisuri mwene Shedewuri, 11ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo ine na bitandatu na magana atanu. 12Abazashinga amahema iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Simeyoni, umutware wabo ni Shelumiyeli mwene Surishadayi, 13ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itanu n'icyenda na magana atatu. 14Ku rundi ruhande rw'umuryango wa Rubeni hazabe abo mu muryango wa Gadi, umutware wabo ni Eliyasafu mwene Duweli, 15ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo ine na bitanu na magana atandatu mirongo itanu. 16Icyo cyiciro cya Rubeni kigizwe rero n'ingabo ibihumbi ijana na mirongo itanu na kimwe na magana ane mirongo itanu. Abo ni bo bazajya bakurikira icyiciro cya mbere.
17“Abalevi batwaye Ihema ry'ibonaniro bazabe bari hagati y'ibyiciro by'ingabo by'imbere n'iby'inyuma, buri cyiciro gikurikiye ibendera ryacyo. Abantu bose bajye baguma mu myanya yabo igihe bagenda n'igihe bashinga amahema.
18“Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Efurayimu, bajye bashinga amahema munsi y'ibendera ryabo mu ruhande rw'iburengerazuba rw'Ihema ry'ibonaniro. Umutware w'umuryango wa Efurayimu ni Elishama mwene Amihudi, 19ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo ine na magana atanu. 20Abazashinga amahema iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Manase, umutware wabo ni Gamaliyeli mwene Pedasuri, 21ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itatu na bibiri na magana abiri. 22Ku rundi ruhande rw'umuryango wa Efurayimu hazabe abo mu muryango wa Benyamini. Umutware wabo ni Abidani mwene Gidewoni, 23ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane. 24Icyo cyiciro cya Efurayimu kigizwe rero n'ingabo ibihumbi ijana n'umunani n'ijana. Icyo cyiciro cya gatatu kizakurikira Abalevi.
25“Abo mu miryango yo mu cyiciro cya Dani, bajye bashinga amahema munsi y'ibendera ryabo mu ruhande rw'amajyaruguru y'Ihema ry'ibonaniro. Umutware w'umuryango wa Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi, 26ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itandatu na bibiri na magana arindwi. 27Abazashinga amahema iruhande rwabo ni abo mu muryango wa Ashēri, umutware wabo ni Pagiyeli mwene Okirani, 28ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo ine na kimwe na magana atanu. 29Ku rundi ruhande rw'umuryango wa Dani hazabe abo mu muryango wa Nafutali. Umutware wabo ni Ahira mwene Eyinani, 30ingabo ze ni abantu ibihumbi mirongo itanu na bitatu na magana ane. 31Icyo cyiciro cya Dani kigizwe rero n'ingabo ibihumbi ijana na mirongo itanu na birindwi na magana atandatu. Ni bo bazaheruka abandi bakurikiye amabendera yabo.”
32Ngizo ingabo z'Abisiraheli zabaruwe hakurikijwe imiryango n'imitwe zirimo, ni abantu ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu mirongo itanu. 33Ariko Abalevi bo ntibabaruwe hamwe n'abandi Bisiraheli, kuko ari ko Uhoraho yari yarategetse Musa. 34Abisiraheli bashinga amahema iruhande rw'amabendera yabo, kandi bakagenda bakurikije imiryango yabo n'amazu yabo, nk'uko Uhoraho yabitegetse Musa.

Currently Selected:

Ibarura 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy