YouVersion Logo
Search Icon

Abalevi 27

27
Amabwiriza yerekeye ibyatuwe Uhoraho
1Uhoraho ategeka Musa 2kubwira Abisiraheli ati: “Nihagira uhiga umuhigo wo kunyegurira umuntu, igihe cyo guhigura ajye amucunguza ifeza mu buryo bukurikira.
3Umugabo ufite imyaka iri hagati ya makumyabiri na mirongo itandatu, atangweho ibikoroto mirongo itanu by'ifeza hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi.
4Umugore uri muri icyo kigero, atangweho ibikoroto mirongo itatu.
5Umuhungu ufite imyaka iri hagati y'itanu na makumyabiri, atangweho ibikoroto makumyabiri.
Umukobwa uri muri icyo kigero, atangweho ibikoroto icumi.
6Umuhungu umaze ukwezi avutse kugeza ku myaka itanu, atangweho ibikoroto bitanu by'ifeza.
Umukobwa uri muri icyo kigero, atangweho ibikoroto bitatu by'ifeza.
7Umugabo ufite imyaka mirongo itandatu n'uyirengeje, atangweho ibikoroto cumi na bitanu.
Umugore uri muri icyo kigero, atangweho ibikoroto icumi.
8“Niba uwahize ari umukene ku buryo atabona igiciro cyagenwe, ajye asanga umutambyi kugira ngo amugabanyirize igiciro akurikije ubukene bwe.
9“Nihagira uhiga umuhigo wo kuntambira itungo, rijye riba rinyeguriwe burundu. 10Ntakarisimbuze irindi ryaba ryiza cyangwa ribi, kuko nabigenza atyo yombi azaba anyeguriwe. 11Nihagira uhiga umuhigo wo kuntura itungo rihumanye#itungo rihumanye: urugero, indogobe cg ifarasi cg ingamiya. ridashobora kuntambirwa, ajye arishyīra umutambyi. 12Umutambyi ajye arisuzuma arigenere igiciro kirikwiriye. 13Nyiraryo nashaka kuricungura, ajye atanga icyo giciro yongeyeho kimwe cya gatanu.
14“Nihagira unyegurira inzu ye, umutambyi ajye ayigenzura ayigenere igiciro kiyikwiriye. 15Uwayinyeguriye nashaka kuyicungura, ajye atanga icyo giciro yongeyeho kimwe cya gatanu, abone kuyisubirana.
16“Nihagira unyegurira umurima wa gakondo ye, ujye ugenerwa igiciro hakurikijwe ubwinshi bw'imbuto bawubibamo, igiciro kibe ibikoroto mirongo itanu by'ifeza ku murima wabibwamo ibiro ijana by'ingano, 17niba ari mu mwaka wa Yubile. 18Ariko nawunyegurira nyuma y'umwaka wa Yubile, umutambyi ajye awugenera igiciro akurikije imyaka isigaye ngo Yubile itaha ibe, bityo igiciro kizagabanuka. 19Uwawunyeguriye nashaka kuwucungura, ajye atanga icyo giciro yongeyeho kimwe cya gatanu, abone kuwusubirana. 20Ariko nawugurisha atarawucungura, ntabwo umutambyi azamwemerera kuwucungura. 21Mu mwaka wa Yubile aho gusubizwa nyirawo, uzanyegurirwa burundu ube uw'abatambyi.
22“Nihagira unyegurira umurima yaguze utari uwa gakondo ye, 23umutambyi ajye awugenera igiciro akurikije imyaka isigaye ngo Yubile ibe, uwawunyeguriye ahite agitanga kibe ari cyo kinyegurirwa mu mwanya w'umurima. 24Mu mwaka wa Yubile, uwo murima uzasubizwe nyir'ukuwugurisha.
25“Ibiciro byose bijye bishyirwaho hakurikijwe igipimo gikoreshwa n'abatambyi. Ni igikoroto kimwe cy'ifeza gipima garama cumi n'imwe.
26“Nta wushobora kunyegurira uburiza bw'amatungo kuko busanzwe ari ubwanjye.
27“Umuntu nashaka gucungura itungo rihumanye, ajye atanga igiciro cyaryo yongeyeho kimwe cya gatanu. Nadashaka kuricungura, rijye rigurishwa ku giciro cyaryo.
28“Nyamara nta muntu n'umwe ubasha kugurisha cyangwa gucungura icyanyeguriwe burundu, cyaba umuntu cyangwa itungo cyangwa umurima. Icyo kintu kiba cyanyeguriwe rwose, 29n'iyo yaba ari umuntu ntashobora gucungurwa, ahubwo ajye yicwa.
30“Kimwe cya cumi cy'imyaka yo mu murima n'imbuto zera ku biti ni ibyanjye, mujye mubinyegurira. 31Nihagira ushaka gusimbuza kimwe cya cumi cy'imyaka igiciro cyayo, ajye agitanga yongeyeho kimwe cya gatanu cy'icyo giciro. 32Ku byerekeye amatungo mujye muyabara, buri tungo ribaye irya cumi abe ari ryo munyegurira. 33Ntimukarisimbuze irindi ryaba ryiza cyangwa ribi, kuko nimubigenza mutyo yombi azaba anyeguriwe adashobora gucungurwa.”
34Ngayo amabwiriza Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi ngo ayashyikirize Abisiraheli.

Currently Selected:

Abalevi 27: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy