YouVersion Logo
Search Icon

Yoweli 4

4
Uhoraho azaburanya amahanga
1Uhoraho aravuga ati:
“Koko icyo gihe, ndetse muri iyo minsi,
igihugu cy'u Buyuda nzagisubiza ishya n'ihirwe,
umurwa wacyo wa Yeruzalemu na wo ni uko.#igihugu … uko: cg nzagarura abari barajyanywe ho iminyago bo mu gihugu cy'u Buyuda, ngarure n'abo mu murwa wacyo wa Yeruzalemu.
2Nzakoranya abantu bo mu mahanga yose,
nzabazana mu kibaya nzaciramo urubanza.
Aho ni ho nzaburanira na bo,
nzabashinja ibyo bagiriye Abisiraheli ubwoko bwanjye bw'umwihariko.
Abanyamahanga batatanyirije Abisiraheli mu bindi bihugu,
bityo bigabanya igihugu cyanjye.
3Bigabanyije abantu banjye bakoresheje ubufindo,
bagurishije abana b'abahungu,
bityo babona ibyo bahonga indaya,
bagurishije n'abana b'abakobwa,
bityo babona ibyo banywera inzoga.
4Mwa batuye umujyi wa Tiri n'uwa Sidoni mwe,
namwe abatuye uturere twose tw'u Bufilisiti#Tiri … Bufilisiti: ni ho bagurishirizaga inkoreragahato.,
ni kuki mundwanya?
Nta kibi nabakoreye cyatuma mungirira ibyo,
nimubingirira sinzatinzamo nzahita mbibitura.
5Dore mwantwaye ifeza n'izahabu,
mwantwaye n'ibintu byiza bifite agaciro,
mwabijyanye mu ngoro z'imana zanyu.
6Abatuye igihugu cy'u Buyuda,
n'abatuye umurwa wacyo wa Yeruzalemu,
mwabagurishije n'Abagereki,
bityo mubatesha igihugu cyabo.
7Dore ngiye kubakura aho mwari mwarabagurishije,
ibibi mwabagiriye nzabibitura.
8Abahungu banyu n'abakobwa banyu nzatuma bagurwa n'Abayuda,
Abayuda na bo bazabagurura n'Abasheba#Abasheba: ni ubwoko bwari butuye mu majyepfo y'igihugu cya Arabiya. b'iyo giterwa inkingi.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
Urugamba n'urubanza ruzacibwa
9Nimutangaze ibi mu mahanga mugira muti
“Nimwitegure intambara muhagurutse ingabo,
abasirikari bose nibiyegeranye bagabe igitero.
10Amasuka yanyu nimuyacuremo inkota,
imihoro yanyu na yo muyicuremo amacumu,
ndetse n'umunyabwoba niyivuge agira ati:
‘Ndi intwari!’
11Mwa mahanga yose adukikije mwe, nimuze,
nimwihute#nimwihute: cg nimutabare. mukoranire muri cya kibaya.”
Uhoraho, ohereza ingabo zawe zimanuke zibatere!
12Uhoraho aravuga ati:
“Abatuye ibihugu by'amahanga nibahaguruke,
nibaze mu kibaya nzaciramo urubanza.
Aho ni ho nzicara ku ntebe y'ubucamanza,
nzacira urubanza amahanga yose akikije u Buyuda.
13Koko yakabije ubugome,
nimuyahuremo umuhoro muyateme,
nk'uko umuntu atema amasaka yeze.
Nimuhonyore amahanga nk'uhonyorera imizabibu mu muvure,
kugeza ubwo ibibindi bidahirwamo umutobe bisendera.”
14Dore abantu ibihumbi n'ibihumbi,
bazaba bakoraniye muri cya kibaya Uhoraho azakemuriramo imanza,
koko umunsi w'Uhoraho uzaba wegereje.
15Izuba n'ukwezi bicuze umwijima,
inyenyeri na zo ntizikimurika.
16Uhoraho avugiye i Siyoni,
yumvikanye nk'intare itontoma,
yumvikanira i Yeruzalemu nk'inkuba ihinda,
ijuru n'isi birahubangana.
Ariko Uhoraho ni ubuhungiro bw'ubwoko bwe,
ni we murinzi w'Abisiraheli.
Abayuda bazongera bagire ihirwe
17Uhoraho arabwira Abayuda ati:
“Muzamenya ko ndi Uhoraho Imana yanyu,
nganje i Siyoni umusozi nitoranyirije,
Yeruzalemu izongera ibe umurwa nitoranyirije,
nta banyamahanga bazongera kuyivogera.
18“Icyo gihe divayi iryoshye izaba iri hose ku misozi,
amata na yo azaba ari hose ku dusozi#Icyo … dusozi: reba Amosi 9.13.
ibikombe byose by'u Buyuda bizongera bitembe amazi.
Mu Ngoro y'Uhoraho hazatoboka isōko y'amazi,
azatembera mu Kibaya cy'Iminyinya#Iminyinya: cg i Shitimu. Reba Ezek 47.1-12; Ibyah 22.1-2.
19“Igihugu cya Misiri kizasigara ari amatongo,
icya Edomu na cyo kizasigara ari ikidaturwa,
nzaba mbihoye ko ababituyemo bagiriye Abayuda nabi,
babiciye mu gihugu cyabo kandi bari abere.
20Nyamara igihugu cy'u Buyuda kizaturwa iteka ryose,
Yeruzalemu na yo izaturwa uko ibihe bihaye ibindi.
21Abere bishwe nzabahōrera,
koko sinzabura kubahōrera#Abere … kubahōrera: cg nzababarira Abayuda amaraso bamennye, ayo ntabababariye nzayabababarira..
Ndi Uhoraho uganje i Siyoni.”

Currently Selected:

Yoweli 4: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy