YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 16

16
1“Ibyo nabibabwiriye kugira ngo hatagira ikibacogoza. 2Bazabaca mu nsengero zabo, ndetse hagiye kuzaza igihe ubwo uzabica wese azibwira ko akorera Imana. 3Bazabagirira batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye. 4Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe nikigera muzibuke ko nabibamenyesheje.
Umurimo wa Mwuka w'Imana
“Icyatumye ntabibabwira mbere ni uko nari nkiri kumwe namwe. 5Ariko ubu ngiye gusanga Uwantumye, kandi rero muri mwe ntawe umbaza ati: ‘Urajya he?’ 6None ishavu rirabashengura kuko maze kubibabwira. 7Nyamara ndababwira ukuri: icyabagirira akamaro ni uko ngenda, kuko nintagenda wa Mujyanama atazaza muri mwe, ariko ningenda nzamuboherereza. 8Kandi naza azemeza ab'isi ko batsinzwe ku byerekeye icyaha cyabo no ku byerekeye gutunganira Imana, no ku byerekeye urubanza. 9Azabemeza ibyerekeye icyaha cyabo kuko batanyemeye. 10Azabemeza ibyerekeye gutunganira Imana kuko ngiye kwa Data mukaba mutakimbonye. 11Azabemeza ibyerekeye urubanza kuko umutware w'iyi si yamaze kurucirwa.
12“Ndacyafite byinshi nababwira ariko ubu ntimwabasha kubyihanganira. 13Mwuka werekana ukuri naza azabayobora mu kuri kose, kuko atazavuga ibyo yihangiye, ahubwo azavuga ibyo azaba yumvise kandi azanabamenyesha ibizaza. 14Azanyubahiriza kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha. 15Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mbabwira nti: ‘Mwuka azahabwa ku byanjye maze abibamenyeshe’.
Akababaro kazasimburwa n'ibyishimo
16“Hasigaye igihe gito mwe kumbona hanyuma mu kindi gihe gito mukazambona.”
17Nuko bamwe mu bigishwa be barabazanya bati: “Ibyo se ni ibiki atubwiye ngo hasigaye igihe gito twe kumubona hanyuma mu kindi gihe gito tukazamubona, kandi ngo kuko agiye kwa Se?” 18Bati: “Icyo ‘gihe gito’ ni ukuvuga iki? Ntituzi icyo ashaka kuvuga.”
19Yezu amenye ko bashaka kumubaza ni ko kugira ati: “Ese murabazanya kuri iryo jambo navuze nti: ‘Hasigaye igihe gito mwe kumbona hanyuma mu kindi gihe gito mukazambona?’ 20Ndababwira nkomeje ko muzarira muboroge, naho ab'isi bo bazishima. Muzababara ariko akababaro kanyu kazahinduka ibyishimo. 21Iyo umugore aramukwa arababara kuko agejeje igihe, ariko yamara kubyara ntabe acyibuka uburibwe kubera ibyishimo, kuko isi iba yungutse umuntu. 22Namwe ubu murababaye koko, ariko nzongera kubabona, maze ibyishimo bibasābe mu mutima kandi ntawe uzabibavutsa.
23“Uwo munsi nugera nta cyo muzaba mukinsiganuza. Ndababwira nkomeje ko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha. 24Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa kugira ngo ibyishimo byanyu bisendere.
Yezu yatsinze isi
25“Ibyo mbibabwiye mu marenga. Igihe kizaza ubwo ntazongera kubabwira mu marenga, ahubwo nzabamenyesha ibya Data neruye. 26Uwo munsi muzamwambaza mu izina ryanjye. Simvuze ko nzabavuganira kuri Data. 27Erega Data ubwe asanzwe abakunda, kuko munkunda mukaba mwaremeye ko navuye ku Mana! 28Naturutse kwa Data nza ku isi, kandi ubu ngiye kuva ku isi nsubire kwa Data.”
29Abigishwa be baramubwira bati: “Dore noneho utubwiye weruye utaducira amarenga. 30Ubu tumenye yuko uzi byose kandi ntukeneye ko hari uwagira icyo akubaza. Kubera ibyo twemera ko wavuye ku Mana.”
31Yezu arababwira ati: “Noneho murashyize muranyemeye! 32Ariko igihe kigiye kuza ndetse kirageze, ubwo mwese muri butatane umuntu wese akajya ukwe maze mukansiga jyenyine. Nyamara sindi jyenyine kuko ndi kumwe na Data. 33Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro mukomora kuri jye. Ku isi muzagira amakuba, ariko nimuhumure isi narayitsinze!”

Currently Selected:

Yohani 16: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy