YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 52

52
Ifatwa rya Yeruzalemu
(Yer 39.4-7; 2 Bami 24.18—25.7)
1Sedekiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n'umwe, amara imyaka cumi n'umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hamutali umukobwa wa Yeremiya w'i Libuna. 2Sedekiya yakoze ibitanogeye Uhoraho nk'Umwami Yoyakimu. 3Uhoraho yarakariye cyane abantu b'i Yeruzalemu no mu Buyuda kubera ibibi bakoze, arabazinukwa.
Sedekiya agomera Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. 4Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa cumi k'umwaka wa cyenda#mu … cyenda: Reba Yer 39.1 (sob) Sedekiya ari ku ngoma, Nebukadinezari n'ingabo ze zose bateye Yeruzalemu, bashinga ibirindiro inyuma y'umujyi barawugota, bawuzengurutsaho ibirundo by'igitaka. 5Bakomeje kugota uwo mujyi kugeza mu mwaka wa cumi n'umwe Sedekiya ari ku ngoma.
6Nuko inzara izahaza umurwa, nta biribwa byari bikiwurangwamo. Ku itariki ya cyenda y'ukwezi kwa kane, 7Abanyababiloniya baca icyuho mu rukuta ruzengurutse umujyi, ingabo zose z'u Buyuda zisohoka mu mujyi zihunga nijoro, zinyura mu irembo ryo hagati y'inkuta zombi hafi y'ubusitani bw'umwami. Nubwo Abanyababiloniya bari bagose impande zose za Yeruzalemu, zashoboye gucika zerekeje kuri Yorodani. 8Icyakora ingabo z'Abanyababiloniya zikurikira Umwami Sedekiya zimufatira mu kibaya cya Yeriko, ingabo ze zose ziratatana. 9Abanyababiloniya bafata Sedekiya bamushyīra umwami wa Babiloniya, wari i Ribula mu gihugu cya Hamati amucira urubanza. 10Aho i Ribula umwami wa Babiloniya ahicira abahungu ba Sedekiya abyirebera, yica n'ibikomangoma byose by'u Buyuda. 11Hanyuma anogora Sedekiya amaso, amubohesha umunyururu amujyana i Babiloni, aramufunga kugeza ubwo apfuye.
Isenywa rya Yeruzalemu
(Yer 39.8-12; 2 Bami 25.8-17)
12Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa gatanu k'umwaka wa cumi n'icyenda#umwaka … icyenda: hari mu kwezi kwa Kanama muri 587 M.K. Nebukadinezari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, Nebuzaradani umutware w'abarinzi akaba n'icyegera cy'umwami agera i Yeruzalemu. 13Atwika Ingoro y'Uhoraho n'ingoro y'umwami n'amazu yose yo mu murwa, cyane cyane ay'abakomeye. 14Ingabo z'Abanyababiloniya zose zari zimuherekeje, zisenya inkuta zari zizengurutse Yeruzalemu.
15Hanyuma Nebuzaradani umutware w'abarinzi ajyana ho iminyago abaturage bari basigaye mu mujyi, n'abari bayobotse umwami wa Babiloniya, hamwe n'abanyabukorikori bari bahasigaye. 16Icyakora Nebuzaradani umutware w'abarinzi asigayo abaturage b'abatindi nyakujya, kugira ngo bamwe bajye bahingira imizabibu, abandi bahinge imirima.
17Nuko Abanyababiloniya bamenagura inkingi z'umuringa zari ku ibaraza ry'Ingoro y'Uhoraho, hamwe n'ikizenga n'ibitereko byari mu rugo rwayo bicuzwe mu muringa. Uwo muringa wose bawujyana i Babiloni. 18Basahura ibikarayi n'ibitiyo, n'amabesani n'inzabya n'ibikombe byo kubikamo imibavu, n'ibindi bikoresho byose by'umuringa byagenewe imirimo y'Ingoro. 19Uwo mutware w'abarinzi asahura n'ibindi bikoresho by'izahabu n'iby'ifeza, ari byo ibikarayi n'ibyungo, inzabya zo kubikamo imibavu n'amabesani, ibitereko by'amatara n'ibikombe n'amasafuriya. 20Umuringa w'inkingi zombi hamwe n'uw'ikizenga n'uw'ibimasa cumi na bibiri biteretseho ikizenga, Umwami Salomo yari yarakoreshereje Ingoro y'Uhoraho, uburemere bwawo ntibwagiraga akagero. 21Koko rero izo nkingi zombi, buri yose yari ifite uburebure bwa metero icyenda n'umuzenguruko wa metero esheshatu. Umubyimba w'umuringa wa buri nkingi wari santimetero umunani, kandi harimo ubusa. 22Buri nkingi yari ifite umutwe ucuzwe mu muringa, ufite uburebure bwa metero ebyiri n'igice, izengurutswe n'ikimeze nk'urushundura rutatsweho amashusho y'imikomamanga, na zo zikozwe mu muringa. Izo nkingi zombi zari zikozwe kandi zitatswe kimwe. 23Mu mbavu za buri nkingi hari hatatse amashusho y'imbuto z'imikomamanga mirongo cyenda n'esheshatu, zose hamwe zari imbuto ijana zitatse ku rushundura.
Abisiraheli bajyanwa i Babiloniya
(2 Bami 25.18-21,27-30)
24Umutware w'abarinzi afata Umutambyi mukuru Seraya, n'umutambyi umwungirije Zefaniya n'abarinzi batatu b'amarembo y'Ingoro. 25Hanyuma afatira mu mujyi umutware w'ingabo n'abantu barindwi b'ibyegera by'umwami, n'umunyamabanga w'umugaba w'ingabo wari ushinzwe abinjiraga mu ngabo, ahafatira n'abaturage mirongo itandatu asanze mu mujyi. 26Nuko Nebuzaradani ari we mutware w'abarinzi, abo bantu abashyira umwami wa Babiloniya wari i Ribula. 27Umwami wa Babiloniya ni ko kubakubita abicira aho i Ribula, mu gihugu cya Hamati.
Uko ni ko Abayuda bajyanywe ho iminyago, bavanwa mu gihugu cyabo gakondo.
28Dore umubare w'abantu Nebukadinezari yajyanye ho iminyago: mu mwaka wa karindwi#mu mwaka wa karindwi: hari muri 598 cg 597 M.K. Reba 2 Bami 24.10.17. ari ku ngoma, yajyanye ho iminyago Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu. 29Mu mwaka wa cumi n'umunani#Mu mwaka wa cumi n'umunani: hari muri 587 cg 586 M.K. yajyanye ho iminyago abantu magana inani na mirongo itatu na babiri abavanye i Yeruzalemu. 30Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu#Mu mwaka wa makumyabiri n'itatu: hari muri 582 cg 581 M.K. Nebukadinezari ari ku ngoma, Nebuzaradani umutware w'abarinzi yajyanye ho iminyago Abayuda magana arindwi na mirongo ine na batanu. Abajyanywe ho iminyago bose bari ibihumbi bine na magana atandatu.
Umwami wa Babiloniya agirira Yoyakini imbabazi
(2 Bami 25.27-30)
31Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi nyuma y'aho Yoyakini umwami w'u Buyuda ajyanywe ho umunyago, Evili-Merodaki#Evili-Merodaki: yabaye umwami wa Babiloniya muri 561 M.K. yabaye umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya makumyabiri n'eshanu z'ukwezi kwa cumi n'abiri k'uwo mwaka, Yoyakini agirirwa imbabazi arafungurwa. 32Nuko Evili-Merodaki amubwirana ineza, amuha umwanya usumba uwo yahaye abandi bami bari i Babiloni. 33Yoyakini ntiyongera kwambara imyenda y'imfungwa, kandi buri munsi agasangira n'umwami wa Babiloniya. 34Umwami wa Babiloniya yageneraga Yoyakini ibyo kumutunga bya buri munsi, abona ibyo akeneye kugeza ubwo apfuye.

Currently Selected:

Yeremiya 52: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy