YouVersion Logo
Search Icon

2 Abanyatesaloniki 2

2
Umugome Gica
1Bavandimwe, ku byerekeye kuza k'Umwami wacu Yezu Kristo no ku byerekeye uko tuzateranira imbere ye, turabasabye 2ntimuzakurwe umutima cyangwa ngo muterwe ubwoba no kumva ko umunsi wo kuza kwa Nyagasani wageze, naho hagira uvuga ko yabihishuriwe na Mwuka cyangwa ko hari uwabitangaje, cyangwa se ko ari twe twabyanditse. 3Ntihazagire ubashuka na gato. Ibyo bitaraba hagomba kuzabanza kubaho abantu benshi beguka ku Mana, noneho uwitwa “Umugome Gica” wagenewe kurimbuka agahishurwa. 4Uwo ni we urwanya icyo abantu bita imana cyose n'icyo basenga cyose, akishyira hejuru yabyo ku buryo yicara mu Ngoro y'Imana, akigira Imana.
5Mbese ntimwibuka ko tukiri kumwe nabibabwiye? 6Ubu kandi muzi igihagaritse ibyo byose icyo ari cyo. Ni ukugira ngo azahishurwe igihe cye kigeze. 7Koko rero amayobera y'ubugome yatangiye gukora ibyayo. Icyakora haracyariho ubuzitiye#ubuzitiye: cg ikibuzitiye. Pawulo yacaga amarenga, ahari yavugaga umwami w'i Roma. kugeza igihe azavanwaho. 8Ubwo ni bwo wa Mugome azahishurwa, noneho igihe Nyagasani Yezu azaba aje amwicishe umwuka wo mu kanwa ke, amutsembeshe ukurabagirana kwe. 9Uwo Mugome azaza akoreshwa n'imbaraga za Satani ngo atange ibimenyetso, akore ibitangaza n'ibindi bikorwa by'ububasha by'uburyo bwose byo kuyobya abantu. 10Azakoresha ubuhemu bw'uburyo bwose kugira ngo ashuke abagenewe kurimbuka, bazira kudakunda ukuri kwari kubarokora. 11Ni yo mpamvu Imana iboherereza ubuyobe bukaze butuma bemera ibinyoma. 12Bityo abazaba bataremeye ukuri ahubwo bakishimira ubugome, bazatsindwe n'urubanza.
Abatoranyirijwe agakiza
13Bavandimwe mukundwa na Nyagasani, nta cyatubuza guhora dushimira Imana kubera mwebwe. Ni mwe Imana yatoranyije ngo mube aba mbere bo guhabwa#mube … guhabwa: cg rugikubita mwahawe. agakiza mubikesha Mwuka wabeguriye Imana, mubikesha kandi kwemera ukuri. 14Ni byo yabahamagariye ikoresheje Ubutumwa bwiza twabagejejeho, kugira ngo muhabwe ikuzo ry'Umwami wacu Yezu Kristo. 15Bityo rero bavandimwe, nimuhagarare kigabo, mukomere ku nyigisho twabagejejeho mu magambo no mu nzandiko.
16Nyagasani Yezu Kristo nabakomeze, afatanyije n'Imana Data yadukunze ikadutera inkunga iteka, ikadutera no kwiringira ibyiza kubera ubuntu itugirira. 17Nibakomeze rero, ibahe n'imbaraga mu byiza byose mukora kandi muvuga.

Currently Selected:

2 Abanyatesaloniki 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy