YouVersion Logo
Search Icon

2 Abami 25

25
Nebukadinezari agota Yeruzalemu
(Yer 39.1-10; 52.4-16)
1Amaherezo Sedekiya agomera Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa cumi k'umwaka wa cyenda Sedekiya ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya azamukana n'ingabo ze zose zigota Yeruzalemu.#1: Hari mu mpera z'Ukuboza muri 589 M.K. Reba Yer 21.1-10; 34.1-5; Ezek 24.2. Zishinga ibirindiro mu marembo y'umurwa, ziwuzengurutsa ibirundo by'igitaka. 2Iryo gotwa ry'umujyi rigeza mu mwaka wa cumi n'umwe Sedekiya ari ku ngoma.#2: Hari muri 587 M.K.
3Nuko inzara izahaza umurwa, nta biribwa byari bikiwurangwamo. Ku itariki ya cyenda y'ukwezi kwa kane, 4Abanyababiloniya baca icyuho mu rukuta ruzengurutse umujyi, ingabo zose z'u Buyuda zirahunga zinyura mu irembo ryo hagati y'inkuta zombi, hafi y'ubusitani bw'umwami. Nubwo Abanyababiloniya bari bagose impande zose za Yeruzalemu, zashoboraga gucika zerekeje kuri Yorodani ziherekejwe n'umwami. 5Icyakora ingabo z'Abanyababiloniya ziramukurikira zimufatira mu kibaya cya Yeriko, ingabo ze zose zatatanye. 6Abanyababiloniya bafata Sedekiya bamushyira umwami wabo i Ribula#Ribula: reba 23.33 (sob)., aba ari yo bamucira urubanza. 7Bahera ku bahungu ba Sedekiya babica abyirebera, naho we bamunogoramo amaso maze bamubohesha iminyururu, bamujyana i Babiloni.
Ifatwa rya Yeruzalemu n'ukujyanwa ho iminyago kwa kabiri
8Ku itariki ya karindwi y'ukwezi kwa gatanu#itariki … gatanu: hari mu mpera za Nyakanga. k'umwaka wa cumi n'icyenda Nebukadinezari ari ku ngoma, Nebuzaradani umutware w'abarinzi akaba n'icyegera cya Nebukadinezari, asesekara i Yeruzalemu. 9Atwika Ingoro y'Uhoraho n'ingoro y'umwami, n'amazu yose yo mu murwa cyane cyane ay'ibikomerezwa. 10Ingabo z'Abanyababiloniya zose zari zimuherekeje, zisenya inkuta zari zizengurutse Yeruzalemu.
11Hanyuma Nebuzaradani umutware w'abarinzi ajyana ho iminyago i Babiloni abaturage bari basigaye mu mujyi, n'abari bishyize mu maboko y'umwami wa Babiloniya n'abari bavanywe mu byabo. 12Icyakora uwo mutware w'Abarinzi asigayo abaturage b'abatindi nyakujya, kugira ngo bamwe bajye bahingira imizabibu, abandi bahinge imirima.
13Nuko Abanyababiloniya bamenagura inkingi z'umuringa zari ku ibaraza ry'Ingoro y'Uhoraho, hamwe n'ikizenga n'ibitereko byari mu rugo rwayo bicuzwe mu muringa. Uwo muringa wose bawujyana i Babiloni. 14Basahura ibikarayi n'ibitiyo, n'amabesani n'ibikombe byo kubikamo imibavu, n'ibindi bikoresho byose by'umuringa byagenewe imirimo y'Ingoro. 15Uwo mutware w'abarinzi asahura n'ibindi bikoresho by'izahabu n'iby'ifeza, nk'ibyungo n'inzabya. 16Umuringa w'inkingi zombi hamwe n'uw'ikizenga, n'ibitereko Salomo yari yarakoreshereje Ingoro y'Uhoraho, uburemere bwawo ntibwagiraga urugero. 17Koko rero buri nkingi yari ifite uburebure bwa metero icyenda, kandi ifite umutwe ucuzwe mu muringa ufite uburebure bwa metero imwe n'igice, izengurutswe n'ikimeze nk'urushundura rutatsweho amashusho y'imikomamanga na byo bikozwe mu muringa. Inkingi zombi zari zikoze kimwe, zitatseho izo nshundura.
Abaturage b'i Buyuda bajyanwa i Babuloniya
18Umutware w'abarinzi ni ko gufata Umutambyi mukuru Seraya, n'umutambyi umwungirije Zefaniya n'abarinzi batatu b'amarembo y'Ingoro. 19Hanyuma afatira mu mujyi umutware w'ingabo n'abantu batanu b'ibyegera by'umwami, n'umunyamabanga w'umugaba w'ingabo wari ushinzwe abinjizwa mu ngabo, ahafatira n'abaturage mirongo itandatu asanze mu mujyi. 20Nuko Nebuzaradani ari we mutware w'abarinzi, abo bantu abashyīra umwami wa Babiloniya wari i Ribula. 21Umwami wa Babiloniya arabakubita, abicira aho i Ribula mu ntara ya Hamati.
Nguko uko Abayuda bajyanywe ho iminyago, bavanwa mu gihugu cyabo gakondo.
Gedaliya aba umutegetsi mukuru w'u Buyuda
(Yer 40.7—41.3)
22Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yari yararekeye mu gihugu cy'u Buyuda abaturage bamwe, maze abashyiriraho umutegetsi witwaga Gedaliya mwene Ahikamu, akaba n'umwuzukuru wa Shafani. 23Ingabo zimwe z'Abayuda zari zacitse, zo n'abagaba bazo ngo bumve icyo cyemezo umwami wa Babiloniya yafashe cyo gushyiraho Gedaliya kugira ngo abe umutegetsi, basanga Gedaliya i Misipa. Abo bagaba b'ingabo bari Ishimayeli mwene Netaniya, na Yohanani mwene Kareya, na Seraya mwene Tanumeti w'i Netofa na Yāzaniya ukomoka i Māka. 24Gedaliya arababwira bo n'ingabo zabo ati: “Mwitinya abagaragu b'Abanyababiloniya. Nimwigumire mu gihugu maze mukorere umwami wa Babiloniya muzagubwa neza.”
25Nyamara mu kwezi kwa karindwi k'uwo mwaka, Ishimayeli mwene Netaniya akaba n'umwuzukuru wa Elishama wari igikomangoma, azana n'abantu icumi batera i Misipa bica Gedaliya hamwe n'Abayuda, n'Abanyababiloniya hamwe n'abari iwe. 26Nuko rubanda rwose barokotse hamwe n'abagaba b'ingabo, batinya Abanyababiloniya bahungira mu Misiri
Umwami wa Babiloniya agirira imbabazi Yoyakini
(Yer 52.31-34)
27Mu mwaka wa mirongo itatu n'irindwi nyuma y'aho Yoyakini umwami w'u Buyuda ajyanywe ho umunyago, Evili-Merodaki#Evili-Merodaki: yabaye umwami wa Babiloniya muri 561 M.K. Reba Yer 52.31-34. yabaye umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya makumyabiri n'indwi z'ukwezi kwa cumi n'abiri k'uwo mwaka, Yoyakini agirirwa imbabazi arafungurwa. 28Nuko Evili-Merodaki amubwirana ineza, amuha umwanya ibwami usumba uwo aha abandi bami bari i Babiloniya. 29Yoyakini ntiyongera kwambara imyambaro y'imfungwa, kandi buri munsi agasangira n'umwami wa Babiloniya ku meza ye. 30Umwami wa Babiloniya yageneraga Yoyakini ibyo kumutunga bya buri munsi, abona ibyo akeneye kugeza ubwo apfuye.

Currently Selected:

2 Abami 25: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy