YouVersion Logo
Search Icon

1 Timoteyo 5

5
Ibyo Timoteyo ashinzwe gukorera abayoboke b'Imana
1Ntugacyahe umusaza ahubwo ujye umuhugura nk'aho ari so, n'abasore ubahugure nk'aho ari abavandimwe bawe. 2Abakecuru ubahugure nk'aho ari ababyeyi bawe, abāri na bo nk'aho ari bashiki bawe ubafitiye umutima uboneye rwose.
3Wubahe abapfakazi bamwe ba nyamwigendaho. 4Naho niba umupfakazi afite abana cyangwa abuzukuru, nibabanze bagaragaze mu rugo rwabo bwite uko bubaha Imana, biture ababyeyi babo ineza babagiriye. Ibyo ni byo bishimisha Imana. 5Umupfakazi nyamwigendaho kandi nyakujya yiringira Imana gusa, ntahwema kuyisenga no kuyiyambaza ijoro n'amanywa. 6Naho umupfakazi wibera mu mudamararo, we ku Mana aba apfuye ahagaze. 7Ibyo ubibashinge kugira ngo babe inyangamugayo. 8Niba umuntu atita kuri bene wabo cyane cyane abo mu rugo rwe, uwo aba yarahakanye Kristo twemera ndetse aba arutwa n'abatemera Kristo.
9Ntihakagire umugore uzandikwa#uzandikwa: bagiraga urutonde rw'abapfakazi umuryango w'Imana wabaga wemeye gutunga. mu mubare w'abapfakazi atarageza ku myaka mirongo itandatu y'ubukuru, kandi atarashatswe n'umugabo umwe gusa. 10Agomba kuba azwi ho ibikorwa byiza ari byo ibi: kurera abana be neza, kwakira neza abagenzi, koza ibirenge by'intore z'Imana, kugoboka imbabare, mbese kugira ibikorwa byiza by'uburyo bwose.
11Abapfakazi bakiri bato ntukabashyire mu mubare w'abandi, kuko iyo irari ryabo ribateye kureka Kristo bongera gushaka abandi bagabo. 12Bityo bakaba batsindwa n'urubanza rwo kureka ibyo bari biyemeje mbere. 13Byongeye kandi bimenyereza kuzerera imihana, bakaba imburamukoro. Si ibyo gusa ahubwo bahinduka n'abanyamazimwe, bakajya bivanga mu bitabareba, bakavuga ibidakwiye. 14Ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bakiri bato bongera gushyingirwa bakabyara, bakayobora ingo zabo, bityo bakima abanzi b'Imana urwaho rwo gusebya abayo. 15Koko hari bamwe muri bo bamaze guteshuka bagakurikira Satani. 16Nihagira umugore wemera Kristo akaba afite abapfakazi muri bene wabo, ajye abafasha kugira ngo byorohereze Umuryango w'Imana, ubone uko ugoboka abapfakazi nyamwigendaho.
17Abakuru bayobora neza Umuryango w'Imana bakwiye guhembwa#guhembwa: cg kubahwa. incuro ebyiri, cyane cyane abavunwa no kwamamaza Ijambo ry'Imana no kwigisha abandi. 18N'ubundi Ibyanditswe biravuga ngo: “Ntimugahambire umunwa w'ikimasa igihe gihonyōra ingano”, kandi ngo: “Umukozi akwiye guhemberwa umurimo akora.” 19Ntukemere ibyo barega umukuru w'Umuryango w'Imana, keretse ashinjwa n'abagabo babiri cyangwa batatu. 20Abacumura ujye ubahanira mu ruhame kugira ngo abandi batinye.
21Ndakwihanangiriza ntanze Imana ho umugabo, ndetse na Kristo Yezu n'abamarayika bayo bayishagara, ukurikize ayo mabwiriza utagize aho ubogamira, cyangwa ngo uce urwa kibera. 22Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza ngo abe umukozi w'Imana. Ntukifatanye n'abandi gukora ibyaha, ahubwo wowe ubwawe ugumye kugira umutima uboneye.
23Reka kunywa amazi gusa, ahubwo ujye ukoresha ka divayi gake kubera igifu cyawe no guhora urwaragurika.
24Ibyaha by'abantu bamwe byigaragaza mbere y'uko bacirwa urubanza, naho iby'abandi bikagaragara hanyuma. 25Bityo n'ibikorwa byiza na byo byigaragaza mbere y'igihe, kandi naho bitagaragara ako kanya ntibishobora guhora bihishwe.

Currently Selected:

1 Timoteyo 5: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy