YouVersion Logo
Search Icon

1 Abanyatesaloniki 3

3
1Noneho ubwo tutagishoboye kwihanganira kutamenya amakuru yanyu, twasanze ibyiza ari uko twebwe twasigara mu mujyi wa Atene twenyine. 2Ni ko kuboherereza Timoteyo, umuvandimwe wacu dufatanyije umurimo w'Imana wo kwamamaza Ubutumwa bwiza bwa Kristo. Twamuboherereje kugira ngo abashyigikire kandi abatere inkunga, kugira ngo murusheho kwizera Kristo, 3hatagira n'umwe muri mwe uteshuka kubera amakuba turimo. Muzi kandi ko ibyo ari ibyo Imana yatugeneye. 4Ubwo twari kumwe twabamenyesheje mbere y'igihe ko tugiye gutotezwa, kandi muzi ko ari ko byagenze. 5Ni yo mpamvu ntashoboye kwihangana, noneho nkabatumaho Timoteyo kugira ngo amenyere aho mugeze mu kwizera Kristo. Natinyaga ko wa Mushukanyi yaba yarabayobeje maze tukaba twaravunikiye ubusa.
6Ubu Timoteyo amaze guhindukira#amaze guhindukira: Pawulo yabandikiraga ari i Korinti. Reba Intu 18.5. aturuka iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y'ukuntu mwizera Kristo n'iy'urukundo rwanyu. Yatubwiye ko muhora mutwibuka, mudufitiye ubwuzu n'urukumbuzi kimwe n'uko natwe tubakumbura. 7Ni yo mpamvu bavandimwe, ukwizera Kristo kwanyu kwadukomeje mu ngorane zose no mu makuba twagize. 8Ubu ngubu rero turumva tuguwe neza kubera ko mugikomeye kuri Nyagasani. 9Twabashimira Imana dute? Twayitura dute umunezero mwinshi duterwa namwe imbere yayo? 10Ijoro n'amanywa dusaba Imana cyane rwose ngo iduhe kongera kubonana, kandi tubaheshe ibyo mugikeneye mu kwizera Kristo kwanyu.
11Imana Data ubwayo ifatanyije n'Umwami wacu Yezu, nidushakire akayira kagera iwanyu. 12Nyagasani nabagwirize ndetse abasesekarize urukundo mukundana n'urwo mufitiye abantu bose, nk'uko natwe tubakunda. 13Nabakomeze imitima maze muzabe mudafite inenge cyangwa umugayo imbere y'Imana Data, igihe Umwami wacu Yezu azaba aje, ashagawe n'intore#intore: cg abamarayika. ze zose.

Currently Selected:

1 Abanyatesaloniki 3: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy