YouVersion Logo
Search Icon

1 Abanyakorinti 16

16
Imfashanyo zo kunganira abavandimwe
1Ibyerekeye imfashanyo zo kunganira intore z'Imana,#intore z'Imana: reba Rom 15.25-26. mugenze nk'uko nategetse amatorero ya Kristo yo muri Galati. 2Ku munsi wa mbere ari ho ku cyumweru, buri muntu wese muri mwe ajye agira icyo azigama akurikije amikoro ye agishyire iruhande, kugira ngo igihe nzaba nje mutazaba ari bwo muhugira mu byo guterateranya imfashanyo. 3Ningera iwanyu rero nzaha abantu mwatoranyije inzandiko zo kubasohoza, bajyane imfashanyo zanyu i Yeruzalemu. 4Nibiba ngombwa ko nanjye ngenda tuzajyana.
Imigambi ya Pawulo
5Nzaza iwanyu nyuze muri Masedoniya, kuko ari ho nzanyura. 6Birashoboka ko natinda iwanyu wenda nkaba naharangiriza amezi y'imbeho, kugira ngo mumfashe gukomeza urugendo rwanjye aho nzajya hose. 7Sinifuza kubonana namwe huti huti ngo nkomeze urugendo. Nizeye kuzamara iwanyu iminsi, Nyagasani nabishaka.
8Nzaguma ino muri Efezi kugeza mu gihe cya Pentekote. 9Hano nugururiwe amarembo kugira ngo mpakore umurimo munini w'ingirakamaro, icyakora abandwanya ni benshi.
10Timoteyo naza muzamwakire ku buryo atagira icyo yishisha ari iwanyu, kuko na we akorera Nyagasani nkanjye. 11Nuko rero ntihazagire umusuzugura, ahubwo muzamufashe akomeze urugendo rwe amahoro angereho, kuko jye n'abandi bavandimwe tumutegereje.
12Ibyerekeye umuvandimwe Apolo, namusabye nkomeje ngo azazane iwanyu n'abandi bavandimwe ariko ntashaka na busa kuza#ntashaka na busa kuza: cg asanga atari ubushake bw'Imana ko aza. ubungubu, icyakora nabona uburyo azaza.
Andi mabwiriza n'intashyo
13Mube maso mwishingikirije ku uwo twemera, mube abagabo b'intwari kandi mukomere. 14Icyo mukora cyose mugikorane urukundo. 15-16Ikindi bavandimwe, muzi ko ab'urugo rwa Sitefana ari bo babimburiye abandi bo muri Akaya kwemera Kristo, bakitangira kunganira intore z'Imana. Ndabinginze mwemere kugengwa na bene abo, kimwe n'abandi bafatanyije umurimo n'umuruho.
17Byaranshimishije kubona Sitefana na Foritunato na Akayiku baje, bankoreye icyo mwajyaga gukora iyo muhaba. 18Ari jye ari namwe baturemye agatima. Mujye mushima abameze batyo.
19Abo mu matorero ya Kristo yo muri Aziya barabaramutsa. Akwila na Purisila hamwe n'itorero rikoranira mu rugo rwabo, barabaramutsa mu izina rya Nyagasani. 20Abavandimwe bose barabaramutsa. Namwe muramukanye muhoberana#muhoberana: reba Rom 16.16 (sob). ku buryo butagira amakemwa.
21Jyewe Pawulo ndabatashya. Ibi ni jye ubyiyandikiye n'ukwanjye kuboko.
22Nihagira udakunda Nyagasani avumwe!
“Marana ta”, ni ukuvuga ngo: “Ngwino Nyagasani.”
23Nyagasani Yezu nagumye kubagirira ubuntu.
24Ni jye ubakunda mwese ku bwa Kristo Yezu.

Currently Selected:

1 Abanyakorinti 16: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy