YouVersion Logo
Search Icon

1 Amateka 29

29
Abantu batanga impano zo kubaka Ingoro
1Nuko Umwami Dawidi abwira abakoraniye aho bose ati: “Umwana wanjye Salomo ari we Imana yatoranyije, aracyari muto kandi si inararibonye. Nyamara umurimo agomba kurangiza ni munini, kuko iyo Ngoro igiye kubakwa atari iy'umuntu, ahubwo ari iy'Uhoraho Imana. 2Nakoze uko nshoboye kose ntegura ibyo kubaka Ingoro y'Imana. Nashatse izahabu yo kuzakoramo ibigomba gukorwa mu izahabu, n'ifeza yo kuzakoramo ibigomba kuyikorwamo, n'umuringa wo kuzakoramo ibigomba kuwukorwamo, n'icyuma cyo kuzakoramo ibigomba kugikorwamo. Nateguye ibiti byo kuzakoramo ibigomba gukorwa mu biti, ntegura n'amabuye yitwa onigisi n'andi yo gutāka, n'ay'umukara n'ay'amabara anyuranye, n'amabuye y'agaciro y'amoko anyuranye, n'andi mabuye menshi arabagirana. 3Byongeye kandi kubera ko nitangiye Ingoro y'Imana yanjye, umutungo wanjye bwite w'izahabu n'ifeza, na wo ndawutanze kugira ngo ukoreshwe ku Ngoro y'Imana yanjye, nywongeye ku byo nashatse byose byo kubaka Ingoro nziranenge ari byo ibi: 4toni ijana z'izahabu ya Ofiri#izahabu ya Ofiri: reba 1 Bami 9.28., na toni magana abiri na mirongo ine z'ifeza inoze yo komeka ku nkuta z'Ingoro, 5kugira ngo izahabu ikorwemo ibigomba kuyikorwamo, n'ifeza ikorwemo ibigomba kuyikorwamo, n'ibindi bintu bizakorwa n'abanyabukorikori. None ni nde muri mwe wiyemeje kugira icyo atura Uhoraho?”
6Nuko abakuru b'amazu n'abakuru b'imiryango y'Abisiraheli, n'abatware b'ingabo ibihumbi n'ab'amagana, n'abari bashinzwe imirimo y'ibwami batangana ubwuzu. 7Batanga toni ijana na mirongo irindwi z'izahabu, n'ibikoroto ibihumbi icumi by'izahabu, na toni zisāga magana atatu z'ifeza, na toni zigera kuri magana atandatu z'umuringa, na toni zisāga ibihumbi bitatu z'icyuma, kugira ngo bikoreshwe imirimo yo ku Ngoro y'Imana. 8Abari bafite amabuye y'agaciro bayashyikiriza Yehiyeli ukomoka kuri Gerishoni, kugira ngo ayashyire mu mutungo w'Ingoro y'Uhoraho. 9Abantu bishimira izo mpano batanganye ubwuzu. Koko rero bazituye Uhoraho bafite umutima utunganye. Umwami Dawidi arabyishimira cyane.
Isengesho rya Dawidi
10Nuko Dawidi asingiza Uhoraho ari imbere y'ikoraniro, agira ati: “Uhoraho Mana ya sogokuruza Isiraheli, usingizwe iteka ryose#Uhoraho … ryose: cg Uhoraho Mana ya Isiraheli usingizwe. Kuva kera ni wowe data kandi uzakomeza kutubera data.. 11Uhoraho, ugukomera n'ububasha n'ikuzo, n'icyubahiro n'ubwiza ni ibyawe. Koko ibiri mu ijuru no ku isi, byose ni ibyawe. Uhoraho mwami ukomeye, ubeshaho ibyaremwe byose. 12Ubukungu n'ikuzo ni wowe ubitanga kandi ni wowe ugenga byose. Ni wowe nyiri ububasha n'imbaraga, uzamura uwo ushaka kandi ukamukomeza. 13None rero Mana yacu, turagushima dusingiza izina ryawe rihebuje.
14“Jyewe n'abantu banjye nta cyo turi cyo byatuma tubasha kugutura amaturo angana atya. Byose ni wowe bikomokaho, none tugutuye ku byo waduhaye. 15Imbere yawe turi abashyitsi n'abasuhuke nk'uko ba sogokuruza bari bameze. Ubuzima bwacu bwo kuri iyi si bushira vuba nk'igicucu, nta byiringiro. 16Uhoraho Mana yacu, ibi bikoresho byose twateguye kugira ngo tukubakire Ingoro ku bw'izina ryawe riziranenge, ni wowe bikomokaho kandi byose ni ibyawe. 17Mana yanjye, nzi ko ugenzura ibyo umuntu atekereza, ukishimira ibitunganye. Ibi bintu byose naguhaye, nabigutuye ku bushake kandi mfite umutima utunganye. Niboneye uko abantu bawe bakoraniye hano bagutuye amaturo babishaka kandi babyishimiye. 18Uhoraho Mana ya ba sogokuruza Aburahamu na Izaki na Yakobo, ujye ushoboza abantu bawe gukomeza kuba indahemuka kandi ubatoze kukuyoboka. 19Byongeye kandi, umwana wanjye Salomo umuhe kwitanga abikuye ku mutima, kugira ngo akurikize amabwiriza yawe n'ibyo wategetse n'amateka yawe kandi yubake Ingoro nateguriye ibi byose.”
20Dawidi abwira ikoraniro ati: “Nimusingize Uhoraho Imana yanyu.” Nuko abantu bose basingiza Uhoraho Imana ya ba sekuruza, barapfukama baramya Uhoraho bikubita hasi bubamye imbere ye n'imbere y'umwami.
Salomo aba umwami
21Bukeye bwaho batambira Uhoraho ibitambo by'umusangiro n'ibitambo bikongorwa n'umuriro. Batambye ibimasa igihumbi n'amasekurume y'intama igihumbi, n'abana b'intama igihumbi, byose bituranywe n'amaturo asukwa. Ibitambo by'umusangiro byari byinshi, bihaza Abisiraheli bose bari aho. 22Uwo munsi barariye kandi banywera imbere y'Uhoraho banezerewe cyane. Bongera kwemeza ko Salomo mwene Dawidi ari we mwami#Bongera … mwami: reba 23.1., bamusīgira amavuta imbere y'Uhoraho kugira ngo abategeke. Sadoki na we bamusīga amavuta kugira ngo abe umutambyi.
23Salomo yicara ku ntebe ya cyami y'Uhoraho, asimbura se Dawidi. Nuko aganza ku ngoma, Abisiraheli bose baramuyoboka. 24Abayobozi bose n'abantu b'intwari ndetse n'abahungu bose b'Umwami Dawidi, bayoboka Umwami Salomo. 25Uhoraho akomeza Salomo cyane imbere y'Abisiraheli bose, amuha ikuzo riruta iry'abandi bami b'Abisiraheli bamubanjirije.
Urupfu rwa Dawidi
26Dawidi mwene Yese yabaye umwami w'Abisiraheli bose. 27Yamaze imyaka mirongo ine ari umwami w'Abisiraheli, amara imyaka irindwi ari ku ngoma i Heburoni, n'imyaka mirongo itatu n'itatu i Yeruzalemu. 28Yapfuye ageze mu za bukuru, yisazira neza ari umukungu n'umunyacyubahiro. Umuhungu we Salomo amusimbura ku ngoma. 29Ibikorwa by'Umwami Dawidi, ibyabanje n'ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy'umuhanuzi Samweli, no mu gitabo cy'umuhanuzi Natani, no mu gitabo cy'umuhanuzi Gadi#gitabo … Gadi: ibyo bitabo ntibikibaho.. 30Havugwamo kandi n'iby'ubutegetsi bwe n'ubutwari bwe, n'ibyamubayeho byose n'ibyabaye kuri Isiraheli, no ku ngoma zose z'ibihugu byari bimukikije.

Currently Selected:

1 Amateka 29: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy