YouVersion Logo
Search Icon

1 Amateka 2

2
Abahungu ba Isiraheli
1Dore amazina ya bene Isiraheli ari we Yakobo: Rubeni na Simeyoni na Levi, na Yuda na Isakari na Zabuloni, 2na Dani na Yozefu na Benyamini, na Nafutali na Gadi na Ashēri.
Abakomoka kuri Yuda
3Yuda yabyaranye n'umukobwa wa Shuwa w'Umunyakanāni abahungu batatu. Impfura ya Yuda ni Eri, hagakurikiraho Onani na Shela. Icyakora Eri yagomeye Uhoraho, maze Uhoraho aramwica. 4Yuda kandi yabyaranye n'umukazana we Tamari abandi bana babiri, ari bo Perēsi na Zera. Abana ba Yuda bose ni batanu.
5Bene Perēsi ni Hesironi na Hamuli. 6Bene Zera ni Zimuri na Etani na Hemani, na Kalukoli na Dara#Dara: cg Darida. Reba 1 Bami 5.11.. Bose hamwe ni batanu. 7Bene Karumi ni Akani#Akani: cg Akari. Reba Yoz 7.1. ari na we wateje Abisiraheli akaga, ubwo yacumuraga agasahura ibyeguriwe Uhoraho. 8Mwene Etani ni Azariya.
Amasekuruza y'Umwami Dawidi
9Bene Hesironi ni Yerahimēli na Ramu na Kalebu.
10Ramu yabyaye Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, ari we mutware wa bene Yuda. 11Nahasoni yabyaye Salumoni, Salumoni abyara Bowazi, 12Bowazi abyara Obedi, Obedi abyara Yese. 13Yese yabyaye abahungu barindwi. Impfura ye ni Eliyabu, umukurikira ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama, 14uwa kane ni Netanēli, uwa gatanu ni Radayi, 15uwa gatandatu ni Osemu, uwa karindwi ni Dawidi. 16Bashiki babo ni Seruya na Abigayile. Bene Seruya ni Abishayi na Yowabu na Asaheli, bose bari batatu. 17Abigayile yabyaye Amasa, amubyaranye na Yeteri w'Umwishimayeli.
Abakomoka kuri Hesironi
18Kalebu mwene Hesironi yabyaranye n'umugore we Azuba na Yeriyoti abana ari bo aba: Yesheri na Shobabu na Arudoni. 19Azuba amaze gupfa Kalebu yashatse undi mugore witwa Efurata, babyarana umuhungu witwaga Huri. 20Huri yabyaye Uri, Uri abyara Besalēli.
21Hesironi amaze imyaka mirongo itandatu avutse, arongora umukobwa wa Makiri se wa Gileyadi, maze babyarana umuhungu witwa Segubu. 22Segubu yabyaye Yayiri wategekaga#wategekaga: cg wari ufite. imijyi makumyabiri n'itanu yo mu ntara ya Gileyadi. 23Umwami wa Geshuri n'umwami wa Aramu bigarurira Inkambi za Yayiri, kimwe n'umujyi: wa Kenati n'imidugudu yegeranye na ho. Imijyi yose bigaruriye yari mirongo itandatu, kandi abari bayituyemo bakomokaga kuri Makiri se wa Gileyadi. 24Hesironi umugabo wa Abiya amaze gupfa, Kalebu yongera kubyarana na Efurata umuhungu witwa Ashehuri#Hesironi … Ashehuri: cg Hesironi amaze kugwa i Kalebu-Efurata, Abiya umugore we yabyaye Ashehuri., ari we wahanze umujyi: wa Tekowa.
Abakomoka kuri Yerahimēli
25Bene Yerahimēli impfura ya Hesironi ni aba: impfura ye ni Ramu, agakurikirwa na Buna na Oreni, na Osemu na Ahiya. 26Yerahimēli yari afite undi mugore witwa Atara, babyarana Onamu. 27Bene Ramu impfura ya Yerahimēli ni Māsi na Yamini na Ekeri. 28Bene Onamu ni Shamayi na Yada, bene Shamayi ni Nadabu na Abishuri. 29Abishuri yarongoye Abihayili, babyarana Ahubani na Molidi. 30Bene Nadabu ni Seledi na Apayimu, ariko Seledi yapfuye ari incike. 31Mwene Apayimu ni Yisheyi, mwene Yisheyi ni Sheshani, naho mwene Sheshani ni Ahilayi. 32Bene Yada murumuna wa Shamayi ni Yeteri na Yonatani, ariko Yeteri yapfuye ari incike. 33Bene Yonatani ni Peleti na Zaza. Abo bose bakomoka kuri Yerahimēli.
34Sheshani yari yarabyaye abakobwa gusa, ariko yari afite umugaragu w'Umunyamisiri witwa Yara. 35Nuko Sheshani amushyingira umukobwa we maze babyarana Atayi. 36Atayi yabyaye Natani, Natani abyara Zabadi, 37Zabadi abyara Efulali, Efulali abyara Obedi, 38Obedi abyara Yehu, Yehu abyara Azariya, 39Azariya abyara Helesi, Helesi abyara Eleyasa, 40Eleyasa abyara Sisimayi, Sisimayi abyara Shalumu, 41Shalumu abyara Yekamiya, Yekamiya na we abyara Elishama.
Abakomoka kuri Kalebu
42Bene Kalebu murumuna wa Yerahimēli ni aba: impfura ye ni Mesha se wa Zifu, n'umuhungu we Maresha wabyaye Heburoni. 43Bene Heburoni ni Kōra na Tapuwa, na Rekemu na Shema. 44Shema yabyaye Rahamu, Rahamu na we abyara Yorikeyamu. Rekemu yabyaye Shamayi, 45Shamayi abyara Mawoni, Mawoni abyara Beti-Suri. 46Eyifa yari inshoreke ya Kalebu, abyara Harani na Mosa na Gazezi. Harani na we yabyaye umuhungu amwita Gazezi. 47Bene Yahidayi ni Regemu na Yotamu na Geshani, na Peleti na Eyifa na Shāfi. 48Kalebu yari afite indi nshoreke yitwa Māka, babyarana Sheberi na Tiruhana. 49Bongera kubyarana Shāfi ari we wahanze umujyi: wa Madumana, na Shewa wahanze Makubena na Gibeya. Kalebu kandi yari afite umukobwa witwa Akisa.
50Aba na bo bakomotse kuri Kalebu: Huri umuhungu we w'impfura yabyaranye na Efurata yari afite abahungu batatu ari bo Shobali wahanze umujyi: wa Kiriyati-Yeyarimu, 51na Salima wahanze umujyi: wa Betelehemu, na Harefu wahanze umujyi: wa Betigaderi. 52Shobali wahanze umujyi: wa Kiriyati-Yeyarimu yakomotsweho na Harowe na kimwe cya kabiri cy'Abamanahati, 53n'imiryango y'abantu bari batuye i Kiriyati-Yeyarimu, ni ukuvuga ab'i Yatiri n'Abaputi, n'Abashumati n'Abamishurayi. Abo na bo bakomotsweho n'ab'i Sora n'aba Eshitawoli.
54Salima yakomotsweho n'ab'i Betelehemu n'ab'i Netofa, n'aba Ataroti-Beti-Yowabu, na kimwe cya kabiri cy'Abamanahati n'Abasori. 55Salima yakomotsweho kandi n'imiryango y'abanditsi bari batuye i Yabesi, ari bo Abatirati n'Abanyashimati n'Abasukati. Abo ni bo Bakeni bakomoka kuri Hamati sekuruza w'Abarekabu.

Currently Selected:

1 Amateka 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy