YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 1

1
Imana ihamagarira Yeremiya ubuhanuzi
1Amagambo ya Yeremiya mwene Hilukiya, wo mu batambyi bahoze mu Anatoti mu gihugu cya Benyamini. 2#2 Abami 22.3—23.27; 2 Ngoma 34.8—35.19 Yabwiwe ijambo ry'Uwiteka ku ngoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w'u Buyuda, mu mwaka wa cumi n'itatu wo ku ngoma ye. 3#2 Abami 23.36—24.7; 24.18—25.21; 2 Ngoma 36.5-8,11-21 Ryaje kandi no ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, kugeza mu iherezo ry'umwaka wa cumi n'umwe wo ku ngoma ya Sedekiya mwene Yosiya umwami w'u Buyuda, igihe ab'i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe, mu kwezi kwa gatanu.
4Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti 5“Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”
6Nuko ndavuga nti “Nyamuneka Nyagasani Yehova,#Yehova risobanurwa ngo “Ibaho”. dore sinzi kuvuga ndi umwana!”
7Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndi umwana’, kuko abo nzagutumaho bose uzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyo uzavuga. 8Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.
9Uwiteka aherako arambura ukuboko kwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe. 10Dore ngushyiriye hejuru y'amahanga n'ibihugu by'abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubaka no gutera imbuto.”
Ibyerekwa byerekana ibihano Imana igiye kubahanisha
11Ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Yeremiya we, uruzi iki?”
Maze ndavuga nti “Nduzi inkoni y'umurinzi.”
12Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze.”
13Ijambo ry'Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti “Uruzi iki?”
Ndasubiza nti “Nduzi inkono ibira itwerekejeho urugāra iri ikasikazi.”
14Maze Uwiteka arambwira ati “Ibyago bizatera abaturage bo mu gihugu bose biturutse ikasikazi. 15Dore nzahamagara imiryango yose yo mu bihugu byose by'ikasikazi,” ni ko Uwiteka avuga, “Kandi abami babyo bose bazaza bashinge intebe zabo mu marembo y'i Yerusalemu no ku nkike zaho zose no ku midugudu yose y'u Buyuda. 16Kandi nzabagaragariza imanza nabaciriye mbahoye ibyaha byabo byose, kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, kandi bagasenga imirimo y'amaboko yabo. 17Nuko weho kenyera uhaguruke ubabwire ibyo ngutegeka byose, ntibagukure umutima ntazagutera gukukira umutima imbere yabo, 18kuko uyu munsi nakugize umudugudu w'igihome, n'inkingi y'icyuma n'inkike z'imiringa. Igihugu cyose n'abami b'u Buyuda n'ibikomangoma byaho, n'abatambyi baho n'abaturage baho 19bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore.” Ni ko Uwiteka avuga.

Currently Selected:

Yeremiya 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy