YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 2

2
Imana itonganyiriza Abayuda gusubira inyuma kwabo
1Ijambo ry'Uwiteka ryanjeho riti 2“Genda urangururire mu matwi y'ab'i Yerusalemu uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ati: Nibutse ineza yo mu bukumi bwawe, n'urukundo rw'ubugeni bwawe, uko wankurikiye mu butayu mu gihugu kitigeze guhingwa. 3Isirayeli yari Uwera ku Uwiteka, umuganura w'ibyo yungukaga. Abamugirira nabi bose bazabihanirwa, kandi ibyago bizabazaho.’ ” Ni ko Uwiteka avuga.
4Nimwumve ijambo ry'Uwiteka yemwe ab'inzu ya Yakobo mwe, n'imiryango yose y'inzu ya Isirayeli. 5#Mika 6.3-4 Uku ni ko Uwiteka abaza ati “Gukiranirwa ba so bambonyeho ni uguki, kwatumye banyimūra bagakurikira ibitagira akamaro, kandi bagahinduka nk'ubusa? 6Ntibarushya babaza bati ‘Uwiteka wadukuye mu gihugu cya Egiputa ari he? Ni we waturongōye mu butayu mu gihugu cy'umutarwe n'imyobo, mu gihugu cyumye kirimo igicucu cy'urupfu, mu gihugu kitanyuramo umuntu kandi kitagira ugituyemo.’ 7Kandi nabazanye mu gihugu kirimo ubukire kugira ngo murye umwero wacyo n'ibyiza byacyo, ariko mumaze kuhagera mwanyandurije igihugu, umwandu wanjye mwawuhinduye ikizira. 8Abatambyi ntibarushya babaza bati ‘Uwiteka ari hehe?’ N'abanyamategeko ntibamenyaga, abashumba na bo bancumuragaho, n'abahanuzi bahanuriraga Bāli, bikurikiriye ibitagira umumaro.
9“Ni cyo gituma ngiye kongera kubaburanya, ni ko Uwiteka avuga, nzaburanya abuzukuru banyu. 10Nimwambuke mufate ku birwa by'i Kitimu mwirebere, mutume i Kedari kandi mwitegereze cyane, murebe ko hariho igisa gityo cyigeze kubaho. 11Mbese hariho ishyanga ryakunda kugurana imana zaryo kandi atari imana? Ariko abantu banjye baguranye icyubahiro cyabo ibitagira umumaro. 12Wumirwe ku bw'ibyo wa juru we, ufatwe n'ubwoba bukabije wihebe cyane. Ni ko Uwiteka avuga. 13Kuko abantu banjye bakoze ibyaha bibiri: baranyimūye kandi ari jye sōko y'amazi y'ubugingo, kandi bikorogoshoreye ibitega mu rutare, ndetse ni ibitega bitobotse bitabasha gukomeza amazi.”
Ibyiringiro by'Abayuda ni iby'ubusa
14“Mbese Isirayeli ni umuretwa? Yavukiye se mu nzu y'uburetwa? Niba atari ko biri kuki yabaye umunyago? 15#Yes 5.29 Ibyana by'intare byaramutontomeye birivuga, kandi byahinduye igihugu cye umwirare, imidugudu ye yarahiye ari nta muturage ukiyirimo. 16Ndetse n'ab'i Nofu n'i Tahapanesi bakwambuye ikamba ryo ku mutwe wawe. 17Mbese si wowe wizaniye ibyo, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ubwo yakuyoboraga inzira? 18None se mu nzira ijya muri Egiputa urayikoramo iki? Urashaka se kunywa amazi ya Nili? Cyangwa se mu nzira ijya mu Ashuri yo urayikoramo iki? Urashaka se kujya kunywa amazi ya rwa ruzi? 19Ububi bwawe buzaguhana n'ubuhemu bwawe buzagukoraho, nuko umenye kandi urebe ko ari ikintu kibi kandi gisharira, kuko wimuye Uwiteka Imana yawe ntube ukinyubaha.” Ni ko Umwami Uwiteka Nyiringabo avuga.
20“Erega kera wiyiciye ubuhake, wica isezerano ryari rikuboshye kandi uvuga uti ‘Sinzakoreshwa!’ Ahubwo mu mpinga y'umusozi wose no munsi y'igiti cyose gitoshye, waraharamyaga wibunza. 21Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose. None se wahindutse ute ukambera nk'igiti cy'ingwingiri cy'uruzabibu ntazi? 22Kuko naho wakwiyuhagiza shura, ukagira n'isabune nyinshi, ariko imbere yanjye ibyaha byawe byaraguhindanije. Ni ko Umwami Uwiteka avuga. 23Wabasha ute kuvuga uti ‘Sinanduye, sinakurikiye ibigirwamana bya Bāli’? Reba ubukanda bwawe mu gikombe umenye ibyo wakoze. Umeze nk'ingamiya ikiri ntoya itana yiruka, 24kandi umeze nk'ishashi yamenyereye kugishira mu butayu, irehera mu muyaga yarinze. Ni nde wabasha kuyirindura yarinze? Abamushaka ntibazananirwa; bazamubona ukwezi kwe kubonetse. 25Wirinda ibikumarira inkweto ku birenge, kandi n'ibikumisha mu muhogo. Ariko uravuga uti ‘Biramaze kuko nkunda imana z'abanyamahanga, kandi ari bo nzikurikirira.’
26“Uko igisambo kimwara gifashwe, ni ko ab'inzu ya Isirayeli bamwaye, bo n'abami babo n'ibikomangoma byabo, n'abatambyi babo n'abahanuzi babo, 27babwira igishyitsi cy'igiti bati ‘Ni wowe data’, bakabwira n'ibuye bati ‘Ni wowe watubyaye’, kuko aho kumpangaho amaso, banteye umugongo, ariko mu gihe cy'amakuba yabo bazavuga bati ‘Haguruka udukize.’ 28Ariko imana zawe wiremeye ziri he? Nizihaguruke niba zibasha kugukiza mu gihe cy'amakuba yawe, kuko uko imidugudu yawe ingana Yuda we, ari ko n'imana zawe zingana.
29“Ni iki gituma mungisha impaka? Mwese mwancumuyeho.” Ni ko Uwiteka avuga. 30“Abana banyu nabakubitiye ubusa, ntibitaye ku gihano, inkota yanyu ni yo yarimbuye abahanuzi banyu nk'intare irimbura. 31Yemwe ab'iki gihe, nimwitegereze ijambo ry'Uwiteka. Mbese nabereye Isirayeli ubutayu, cyangwa igihugu cy'umwijima w'icuraburindi? Ni iki gituma abantu banjye bavuga bati ‘Turi ibyigenge, ntabwo tuzakugarukaho ukundi’? 32Mbese umwari yakwibagirwa ibyo arimbana, cyangwa umugeni ibyambarwa bye? Nyamara abantu banjye banyibagiwe iminsi itabarika. 33Dore ko uringaniza inzira yawe wishakira kubengukwa! Ndetse n'abagore basanzwe ari babi wabunguye ingeso zawe. 34No ku binyita by'imyambaro yawe habonetseho amaraso y'ubugingo bw'abakene wahoye ubusa: ni abantu utigeze gufata baca icyuho, ahubwo ibyo ni byo wabahoye. 35Nyamara ukavuga wishuka uti ‘Nta rubanza rundiho, ngira ngo uburakari yari amfitiye bwarashize.’ Dore ngiye kukuburanya kuko uvuga uti ‘Sinacumuye.’ 36Kuki ujarajara cyane utyo ngo ukore hirya no hino? Egiputa na ho hazagukoza isoni nk'uko Ashuri hazigukojeje. 37Na ho uzahava wikoreye amaboko, kuko Uwiteka yanze abo wiringiye kandi ntuzagubwa neza uri kumwe na bo.

Currently Selected:

Yeremiya 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy