YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 13

13
Marayika w'Imana abonekera ababyeyi ba Samusoni
1Maze Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n'Uwiteka. Uwiteka abahāna mu maboko y'Abafilisitiya imyaka mirongo ine.
2Nuko hari umugabo w'i Sora wo mu muryango w'Abadani, witwaga Manowa. Umugore we yari ingumba itigeze kubyara. 3Marayika w'Uwiteka yiyereka uwo mugore aramubwira ati “Dore uri ingumba ntiwigeze kubyara, ariko uzasama inda ubyare umwana w'umuhungu. 4Nuko ndakwinginze wirinde kunywa vino cyangwa igisindisha kandi ntukarye ikintu cyose gihumanya, 5kuko uzasama inda ukabyara umuhungu. Kandi ntihazagire umwogosha kuko uwo mwana azaba Umunaziri#Umunaziri: reba Kub 6.1-5. ahereye akiva mu nda ya nyina, kandi ni we uzatangira gukiza Abisirayeli amaboko y'Abafilisitiya.”
6Uwo mugore aherako araza abwira umugabo we ati “Umuntu w'Imana yaje aho nari ndi, kandi mu maso he hasaga n'aha marayika w'Imana hateye ubwoba, ariko sinamubajije aho yaturutse na we ntiyambwiye izina rye. 7Ariko arambwira ati ‘Dore uzasama inda ubyare umuhungu.’ Kandi ati ‘Uhereye none ntukanywe vino cyangwa igisindisha, ntukarye ikintu cyose gihumanya kuko uwo mwana azaba Umunaziri, ahereye akiva mu nda ya nyina ukageza aho azapfira.’ ”
8Nuko Manowa yinginga Uwiteka ati “Nyagasani, ndakwinginze ngo uwo muntu w'Imana wadutumyeho yongere agaruke muri twe, atwigishe uko tuzagenza uwo mwana uzavuka.” 9Nuko Imana yemerera Manowa, marayika w'Imana agaruka kuri uwo mugore amusanga aho yari yicaye mu murima, ariko Manowa umugabo we ntiyari ahari. 10Nuko umugore ahuta yiruka, ajya kubwira umugabo we ati “Wa mugabo wazaga ejo bundi yongeye kunyiyereka.”
11Manowa arahaguruka akurikira umugore we, asanga uwo mugabo aramubaza ati “Mbese ni wowe wavuganaga n'uyu mugore?”
Na we ati “Ni jyewe.” 12Manowa ati “Ibyo wavuze nibisohora, mbese azaba ari muntu ki, cyangwa azakora iki?”
13Marayika w'Uwiteka abwira Manowa ati “Ibyo nabwiye uyu mugore byose abyirinde. 14Ntakarye ikintu cyose kivuye ku muzabibu, ntakanywe vino cyangwa igisindisha, habe no kurya ikintu cyose gihumanya. Nuko yitondere ibyo namubwiye byose.”
15Manowa abwira marayika w'Uwiteka ati “Udukundire ube ukiri aha, tukubagire umwana w'ihene.”
16Marayika w'Uwiteka abwira Manowa ati “Naho nakwemerera sinarya ibyokurya byawe, ariko niba ushaka gutunganya igitambo cyoswa, ukwiriye kugitambira Uwiteka.” Ariko ubwo Manowa yari ataramenya ko ari marayika w'Uwiteka.
17Nuko Manowa abaza marayika w'Uwiteka ati “Witwa nde, kugira ngo ibyo wavuze nibisohora tuzagukurire ubwatsi?”
18 # Itang 32.30 Marayika w'Uwiteka aramubwira ati “Urambariza iki izina ryanjye, ko ari izina ritangaza?”
19Nuko Manowa yenda umwana w'ihene n'igitambo cy'amafu y'impeke, abitambira Uwiteka hejuru y'igitare. Marayika aherako akora igitangaza, Manowa n'umugore we babireba. 20Nuko ibirimi by'umuriro biva mu gicaniro bitumbagira mu ijuru, marayika w'Uwiteka azamuka mu birimi by'umuriro w'igicaniro Manowa n'umugore we babireba, baherako bagwa hasi bubamye. 21Ariko nta bundi marayika w'Uwiteka yongeye kwiyereka Manowa cyangwa umugore we. Ubwo Manowa amenya ko ari marayika w'Uwiteka.
22Maze Manowa abwira umugore we ati “Ni ukuri turapfa kuko turebye Imana.”
23Umugore we aramubwira ati “Iyaba Uwiteka yashatse kutwica, ntaba yemeye igitambo cyacu cyoswa cyangwa icy'amafu y'impeke, ntaba yatweretse ibyo byose kandi ntaba yatubwiye nk'ibyo muri iki gihe.”
24Nuko hanyuma y'ibyo, umugore abyara umuhungu amwita Samusoni. Umwana arakura, Uwiteka amuha umugisha. 25Maze umwuka w'Uwiteka atangira kumukoreshereza i Mahanedani, hagati y'i Sora na Eshitawoli.

Currently Selected:

Abacamanza 13: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy