YouVersion Logo
Search Icon

Hagayi 1

1
Abayuda bagīrwa inama yo kubaka urusengero
1 # Ezira 4.24—5.2; 6.14 Mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y'Umwami Dariyo, ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry'Uwiteka ryazanywe na Hagayi umuhanuzi kuri Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w'u Buyuda, no kuri Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru ati 2“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Ubu bwoko buravuga buti ‘Igihe cyo kongera kubaka inzu y'Uwiteka ntikiragera.’ ”
3Maze ijambo ry'Uwiteka riza rizanywe n'umuhanuzi Hagayi riti 4“Mbese birakwiye ko mwibera mu mazu yanyu y'ibitabashwa, na rwo uru rusengero rukaba umusaka?” 5Noneho rero Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora. 6Mwabibye byinshi ariko musarura bike, murarya ariko ntimuhaga, muranywa ariko ntimushira inyota, murambara ariko ntimushira imbeho, kandi n'ukorera ibihembo abibika mu ruhago rutobotse.” 7Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Nimwibuke ibyo mukora. 8Nimuzamuke mujye ku misozi muzane ibiti maze mwubake urusengero, nzanezezwa na rwo kandi nzahimbazwa. Ni ko Uwiteka avuga.
9“Mwiringiraga kubona byinshi ariko dore byabaye bike, mubizanye imuhira mbitumuza umwuka wanjye. Ibyo byatewe n'iki? Ni ko Uwiteka Nyiringabo abaza. Byatewe n'inzu yanjye isigaye ari umusaka, kandi umuntu wese wo muri mwe yihutira kwiyubakira iye nzu. 10Ni cyo gituma ijuru ku bwanyu ryimana ikime, n'isi ibura umwero wayo. 11Nuko ntera amapfa mu gihugu no ku misozi, no ku myaka no ku nzabibu, no ku mavuta ya elayo no ku byera mu butaka byose, no ku bantu no ku matungo, no ku mirimo yose ikoreshwa amaboko.”
12Nuko Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, hamwe n'abasigaye bo muri ubwo bwoko bumvira ijwi ry'Uwiteka Imana yabo, n'amagambo y'umuhanuzi Hagayi nk'uko yatumwe n'Uwiteka Imana yabo, kandi abantu bose baterwa n'ubwoba imbere y'Uwiteka. 13Maze Hagayi intumwa y'Uwiteka, abwira abantu ubutumwa batumweho n'Uwiteka ati “Ndi kumwe namwe.” Ni ko Uwiteka avuga. 14Maze Uwiteka akangura umutima wa Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w'u Buyuda, n'umutima wa Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, n'imitima y'abasigaye bo muri ubwo bwoko bose, nuko baraza bubaka inzu y'Uwiteka Nyiringabo Imana yabo, 15ari ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa gatandatu, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma y'Umwami Dariyo.

Currently Selected:

Hagayi 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy