YouVersion Logo
Search Icon

Hagayi 2

2
Ubwiza bw'urusengero rushya
1Mu kwezi kwa karindwi, ku munsi wa makumyabiri n'umwe wako, ijambo ry'Uwiteka riza rizanywe n'umuhanuzi Hagayi riti 2“Bwira Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli umutegeka w'u Buyuda, na Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, n'abasigaye bo muri ubwo bwoko uti 3#Ezira 3.12 ‘Mbese muri mwe hari usigaye wari warabonye ubwiza uru rusengero rwahoranye mbere? Kuri ubu rurasa rute? Uko mururuzi si nk'ubusa? 4Ariko rero komera Zerubabeli we, ni ko Uwiteka avuga, kandi nawe ukomere Yosuwa mwene Yosadaki umutambyi mukuru, mukomere namwe bantu mwese bo mu gihugu, kandi mukore kuko ndi kumwe namwe, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, 5#Kuva 29.45-46 nk'uko isezerano nasezeranye namwe riri mu gihe mwavaga muri Egiputa, Umwuka wanjye akaba ari muri mwe, ntimutinye.’ ”
6 # Heb 12.26 Nuko Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Hasigaye igihe gito ngatigisa ijuru n'isi n'inyanja n'ubutaka, 7kandi nzahindisha amahanga yose umushyitsi, n'ibyifuzwa n'amahanga yose bizaza kandi iyi nzu nzayuzuzamo ubwiza. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 8Ifeza ni izanjye, n'izahabu na zo ni izanjye. Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. 9Ubwiza bw'iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.
10Ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa cyenda, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka riza rizanywe n'umuhanuzi Hagayi riti 11“Uwiteka Nyiringabo aravuga ati: Baza abatambyi iby'amategeko uti 12‘Umuntu yajyana inyama yera mu kinyita cy'umwambaro we, agakoza icyo kinyita ku mutsima cyangwa ku byokurya byatetswe, cyangwa muri vino cyangwa mu mavuta ya elayo, cyangwa mu byokurya bindi aho byaba ibyera?’ ”
Abatambyi baramusubiza bati “Oya.”
13 # Kub 19.11-22 Maze Hagayi arababaza ati “Umuntu wandujwe n'uko akoze ku ntumbi, yakora kuri ibyo bintu byakwandura?”
Abatambyi baramusubiza bati “Byakwandura.”
14Maze Hagayi arabasubiza ati “Ni ko n'uyu muryango umeze, n'ubu bwoko buri imbere yanjye ni ko bumeze, ni ko Uwiteka avuga, kandi ni ko ibintu bakoresha amaboko yabo bimera, kandi n'icyo bantura cyose kiranduye. 15None ubu ndabinginga mutekereze ibyababayeho uhereye icyo gihe kugeza ubu, nta buye ryari ryagerekwa ku rindi mu rusengero rw'Uwiteka. 16Icyo gihe cyose uwageraga ku miba ikwiriye kuvamo incuro makumyabiri havagamo icumi gusa, uwageraga ku muvure wa vino yibwira ko azavanamo incuro mirongo itanu, yavanagamo makumyabiri gusa. 17Nabateje amapfa no kuma n'uruhumbu n'urubura byonona ibyo mwakoraga n'amaboko yanyu byose, ariko ntimwangarukiye. Ni ko Uwiteka avuga. 18Ndabinginga mutekereze ibizaba uhereye none no mu bihe bizaza, kuva ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi kwa cyenda, igihe urufatiro rw'urusengero rw'Uwiteka rushinzwe. 19Mbese hari amasaka akiri mu bigega? Ndetse uruzabibu n'umutini, n'umukomamanga n'umwelayo ntibicyera, ariko uhereye uyu munsi nzabaha umugisha.”
20Ijambo ry'Uwiteka riza kuri Hagayi ubwa kabiri ku munsi wa makumyabiri n'ine w'ukwezi riti 21“Bwira Zerubabeli umutegeka w'u Buyuda uti ‘Nzatigisa ijuru n'isi 22kandi nzubika intebe z'ubwami z'ibihugu byose, kandi nzarimbura imbaraga z'ibihugu by'abanyamahanga byose. Nzubika amagare y'intambara n'abayagenderamo, kandi amafarashi n'abayagenderaho bazagwana, umuntu wese yicwe n'inkota ya mugenzi we. 23Uwo munsi, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakujyana Zerubabeli we, mugaragu wanjye mwene Sheyalutiyeli, ni ko Uwiteka avuga, nzakugira ikimenyetso kuko nagutoranyije.’ ” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Currently Selected:

Hagayi 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy