YouVersion Logo
Search Icon

Abefeso 1

1
1 # Ibyak 18.19-21; 19.1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk'uko Imana yabishatse, ndabandikiye mwebwe abera bari muri Efeso bizera Kristo Yesu, 2ubuntu bube muri mwe n'amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.
Imigisha y'Imana ibonerwa muri Yesu Kristo
3Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo na Se ishimwe, kuko yaduhereye muri Kristo imigisha yose y'umwuka yo mu ijuru, 4nk'uko yadutoranirije muri we isi itararemwa, kugira ngo tube abera tutariho umugayo imbere yayo.
5Kuko yagambiriye kera ku bw'urukundo rwayo ko duhinduka abana bayo, tubiheshejwe na Yesu Kristo ku bw'ineza y'ubushake bwayo, 6kugira ngo ubuntu bwayo butagira akagero bushimwe, ubwo yaduhereye mu Mukunzi wayo. 7#Kolo 1.14 Ni we waduhesheje gucungurwa ku bw'amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro byacu nk'uko ubutunzi bw'ubuntu bwayo buri, 8ubwo yadushagirijeho bukatubera ubwenge bwose no kumenya, 9itumenyesheje ubwiru bw'ibyo ishaka ku bw'ineza y'ubushake bwayo, ari byo yagambiriye kera 10kugira ngo ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo, ari ibiri mu ijuru cyangwa ibiri mu isi.
11Ku bw'uwo natwe twarazwe umurage tubitoranirijwe kera nk'uko Imana yabigambiriye, ikora byose nk'uko ibishaka mu mutima wayo 12ngo tube abo gushimisha ubwiza bwayo, twebwe abiringiye Kristo uhereye kera.
13Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry'ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw'agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, 14uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe.
15Ni cyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose, 16mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze, 17kugira ngo Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w'icyubahiro, ibahe umwuka w'ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, 18ngo amaso y'imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n'Iyabahamagaye, mumenye n'ubutunzi bw'ubwiza bw'ibyo azaraga abera, 19mumenye n'ubwinshi bw'imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk'uko imbaraga z'ububasha bwayo bukomeye ziri, 20#Zab 110.1 izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru, 21imushyize hejuru y'ubutware bwose n'ubushobozi bwose, n'imbaraga zose n'ubwami bwose, n'izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza. 22#Zab 8.7 Kandi yamuhaye gutwara byose ibishyira munsi y'ibirenge bye, imuha Itorero ngo abe umutwe waryo usumba byose, #Kolo 1.18 23na ryo ribe umubiri we ushyitse kandi ushyikirwamo na byose.

Currently Selected:

Abefeso 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy