ngo amaso y'imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n'Iyabahamagaye, mumenye n'ubutunzi bw'ubwiza bw'ibyo azaraga abera, mumenye n'ubwinshi bw'imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk'uko imbaraga z'ububasha bwayo bukomeye ziri, izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru, imushyize hejuru y'ubutware bwose n'ubushobozi bwose, n'imbaraga zose n'ubwami bwose, n'izina ryose rivugwa uretse muri iki gihe gusa, ahubwo no mu bihe bizaza.