YouVersion Logo
Search Icon

Zefaniya 2

2
Bahugurirwa gushaka Uwiteka bicisha bugufi
1Nimuteranire hamwe, ni ukuri muterane mwa bwoko butagira isoni mwe, 2ibyategetswe bitarasohora, umunsi utarahita nk'umurama utumurwa n'umuyaga, kandi uburakari bukaze bw'Uwiteka butarabageraho, n'umunsi w'uburakari bw'Uwiteka utarabageraho. 3Mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka.
4 # Yes 14.29-31; Yer 47.1-7; Ezek 25.15-17; Yow 4.4-8; Amosi 1.6-8; Zek 9.5-7 I Gaza hazarekwa, na Ashikeloni hazaba umusaka, abo kuri Ashidodi bazirukanwa ku manywa y'ihangu, na Ekuroni hazasenywa. 5Abatuye ku nkombe z'inyanja ubwoko bw'Abakereti bazagusha ishyano! Ijambo ry'Uwiteka riri kuri mwe, Banyakanāni mwe: “Igihugu cy'Abafilisitiya nzakirimbura he kugira uhasigara.” 6Ibibaya byo ku nyanja bizaba ibyanya, bibemo ibiraro by'abashumba n'ibikumba by'intama. 7Ibibaya byo ku nyanja bizaba iby'abasigaye bo mu nzu ya Yuda, ni ho bazaragira intama zabo. Bazajya barara mu mazu ya Ashikeloni, kuko Uwiteka azabagenderera akagarura abajyanywe ari imbohe.
8 # Yes 15.1—16.14; 25.10-12; Yer 48.1—49.6; Ezek 21.33-37; 25.1-11; Amosi 1.13-15 Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Numvise ibitutsi by'Abamowabu no kwiyenza kwa bene Amoni, batutse ubwoko bwanjye, bakarenga urugabano rwabo babasuzuguye. 9#Itang 19.24 Ni cyo gituma nirahiye, ni ukuri Mowabu hazamera nk'i Sodomu, na bene Amoni nk'i Gomora, ahantu huzuye ibisura n'ibigugu by'imyunyu, habe ikidaturwa iteka ryose. Bazasahurwa n'abasigaye bo mu bantu banjye, kandi bazatwarwa n'abarokotse bo mu bwoko bwanjye.”
10Ibyo ni byo bazīturirwa ubwibone bwabo, kuko batukaga ubwoko bw'Uwiteka Nyiringabo, bakabīrātaho. 11Uwiteka azababera igiteye ubwoba, kuko azatera ubwonde ibigirwamana byo mu isi byose, kandi abantu bazamusenga, umuntu wese azava iwe ndetse n'abo mu birwa by'abanyamahanga byose.
12 # Yes 18.1-7 Namwe Abanyetiyopiya, nzabisha inkota yanjye.
13 # Yes 10.5-34; 14.24-27; Nah 1.1—3.19 Kandi azaramburira ukuboko kwe aherekera ikasikazi arimbure Ashuri, i Nineve azahahindura amatongo, hume nko mu mburamazi. 14Imikumbi izagiramo ibiraro byayo n'inyamaswa z'amoko yose zihabone ibikumba, ndetse n'uruyongoyongo n'ikinyogote bizaba mu nkomanizo z'amazu yaho, amajwi yabyo azumvikanira mu madirishya, mu miryango yaho hazaba hasenyutse kuko yatamuruye iby'imyerezi. 15Uwo ni wa murwa wishimaga, wadabagiraga ukibwira mu mutima uti, “Ni jye, nta wundi uriho kereka jye.” Ko hahindutse amatongo, n'ahantu hasigaye hararwa n'inyamaswa! Uzahanyura wese azahatangarira yimyoze, ahamamishe ukuboko.

Currently Selected:

Zefaniya 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy