YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahisuwe 2

2
Urwandiko rwandikiwe Abefeso
1“Wandikire marayika w'Itorero ryo muri Efeso uti
“Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw'iburyo, akagendera hagati y'ibitereko by'amatabaza birindwi by'izahabu aravuga aya magambo ati 2‘Nzi imirimo yawe n'umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n'uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. 3Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. 4Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere. 5Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk'iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy'itabaza cyawe ahacyo nutihana. 6Ariko rero ufite icyo ngushimira, ni uko wanga imirimo y'Abanikolayiti, iyo nanjye nanga.’
7 # Itang 2.9; Ibyah 22.2; Ezek 28.13; 31.8 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
“Unesha nzamuha kurya ku mbuto z'igiti cy'ubugingo kiri muri Paradiso y'Imana.
Urwandiko rwandikiwe ab'i Simuruna
8 # Yes 44.6; 48.12; Ibyah 1.17; 22.13 “Wandikire marayika w'Itorero ry'i Simuruna uti
“Uwa mbere ari na we w'imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati 9‘Nzi amakuba yawe n'ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n'uko utukwa n'abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab'isinagogi ya Satani. 10Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y'imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry'ubugingo.’
11 # Ibyah 20.14; 21.8 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
“Unesha nta cyo azatwarwa n'urupfu rwa kabiri.
Urwandiko rwandikiwe ab'i Perugamo
12“Wandikire marayika w'Itorero ry'i Perugamo uti
“Ufite inkota ityaye ifite ubugi impande zombi aravuga aya magambo ati 13‘Nzi aho uba ko ari ho intebe y'ubwami bwa Satani iri, nyamara ugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa umugabo wakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba. 14#Kub 22.5,7; 31.16; Guteg 23.4; Kub 25.1-3 Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y'Abisirayeli kugira ngo barye intonōrano kandi basambane. 15Nawe ni ko umeze, ufite abakomeza inyigisho z'Abanikolayiti nka bo. 16Nuko wihane kuko nutihana nzaza aho uri vuba, ndwanye abo mbatikure inkota yo mu kanwa kanjye.’
17 # Kuva 16.14-15; 16.33-34; Yoh 6.48-50; Yes 62.2; 65.15 “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.
“Unesha nzamuha kuri manu yahishwe, muhe n'ibuye ryera ryanditsweho izina rishya ritazwi n'umuntu wese keretse urihabwa.
Urwandiko rwandikiwe ab'i Tuwatira
18“Wandikire marayika w'Itorero ry'i Tuwatira uti
“Umwana w'Imana, ufite amaso asa n'ibirimi by'umuriro n'ibirenge bye bigasa n'umuringa w'umuteke aravuga aya magambo ati 19‘Nzi imirimo yawe n'urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, n'uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi. 20#1 Abami 16.31; 2 Abami 9.22,30 Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugira ngo zisambane kandi zirye intonōrano. 21Icyakora namuhaye uburyo bwo kwihana, ariko ntiyashaka kwihana ubusambanyi bwe. 22Dore nzamugusha ku buriri, mutezane amakuba menshi n'abasambane be nibatihana imirimo yabo mibi. 23#Zab 7.10; 62.13; Yer 17.10 Kandi n'abana be nzabicisha urupfu, amatorero yose amenye yuko ari jye urondora ubwenge n'imitima, kandi ko nzītura umuntu wese wo muri mwe ibikwiriye ibyo yakoze.
24“ ‘Ariko mwebwe mwese abasigaye b'i Tuwatira, badakurikiza izo nyigisho kandi batazi ibyo ba bandi bīta ubwiru (ari bwo bwiru bwa Satani!) Ndababwira nti: Nta wundi mutwaro mbīkoreza keretse uyu, 25ko mukomeza ibyo mufite mukageza aho nzazira.’
26 # Zab 2.8-9 “Unesha akitondera imirimo yanjye akageza ku mperuka, nzamuha ubutware bwo gutwara amahanga yose, 27azayaragiza inkoni y'icyuma nk'aho ari inzabya z'ibumba, ayiyamenagurize rimwe nk'uko nanjye nabihawe na Data. 28Kandi nzamuha Inyenyeri yo mu ruturuturu.
29“Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero.

Currently Selected:

Ibyahisuwe 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy