YouVersion Logo
Search Icon

Nahumu 3

3
Kurimburwa kw'i Nineve
1Umurwa uvusha amaraso uzabona ishyano! Wuzuwemo ibinyoma n'ubwambuzi, ntabwo basiba kunyaga. 2Urusaku rw'ikiboko, urusaku rwo guhinda kw'inziga, imirindi y'amafarashi agenda aca isibo, ikiriri cy'amagare y'intambara asimbuka, 3ugendera ku ifarashi akisuka mu rugamba, n'inkota irabya indimi, n'icumu rirabagirana, n'abishwe ishyano ryose, intumbi nyinshi zigerekeranye, n'abapfuye ntibabarika. Barasitara ku ntumbi zabo 4ibyo byose byatewe n'ubusambanyi bukabije bwa maraya wakundwaga, umurozikazi w'umuhanga ugura amoko ubusambanyi bwe, akagurisha n'imiryango uburozi bwe.
5Dore ndakwibasiye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakubeyurira inkanda yawe mu maso hawe, kandi nzereka amoko ubwambure bwawe n'amahanga nyereke ibiteye isoni byawe. 6Kandi nzakujugunyaho ibihumanya byangwa urunuka nkugayishe, kandi nzaguhindura igishungerwa. 7Nuko abakureba bose bazaguhunga bavuge bati “I Nineve hararimbuwe. Ni nde uzaharirira?” Nzagushakira he abakumara umubabaro?
8Mbese uruta i No Amoni hari hagati y'imigezi, hazengutswe n'amazi, igihome cyaho ari inyanja n'urusika ruhakingiye na rwo ari inyanja? 9Etiyopiya na Egiputa hari amaboko yaho atagira ingano, Abaputi n'Abalubimu bari abafasha bawe. 10Ariko abaho baragiye bajyanywe ari imbohe, n'abana babo bato babesagurije mu mahuriro y'amayira yose, n'abanyacyubahiro baho babakoreraho ubufindo burobanura, kandi abakomeye baho bose bababohesha iminyururu.
11Nawe uzasinda, uzahishwa, uzishakira igihome ubitewe n'abanzi. 12Ibihome byawe byose bizamera nk'imitini yeze imbuto z'imyimambere, iyo unyeganyejwe zihungukira mu kanwa k'umuryi. 13Dore abantu bawe bagusigayeho ni abagore, amarembo y'igihugu cyawe yāguriwe abanzi bawe, umuriro wakongoye ibihindizo byawe. 14Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba, ukate urwondo, ukomeze itanura ry'amatafari.
15Ni ho umuriro uzagukongorera, uzicwa n'inkota ikumareho nk'uburima, wigwize nk'uburima, wigwize nk'inzige. 16Wigwirizaga abacuruzi kuruta inyenyeri zo mu ijuru, uburima burarimbura bukīyamukira. 17Ibikomangoma byawe bimeze nk'uburima, n'abagaba bawe nk'inzige ziguye ku nzitiro mu munsi w'ibitundwe maze izuba ryarasa zikaguruka, kandi aho ziba nta wuhazi.
18Abungeri bawe barahunikira, mwami wa Ashuri we, abanyacyubahiro bawe bararuhutse, ubwoko bwawe bwatataniye mu misozi, kandi ntihaboneka uwo kubukoranya. 19Nta muti wo komora uruguma rwawe, igisebe cyawe ni umufunzo. Abumvise inkuru zawe bose bakoma mu mashyi bakwishima hejuru, kandi abo utagiriraga nabi ni ba nde?

Currently Selected:

Nahumu 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy