YouVersion Logo
Search Icon

Amaganya ya Yeremiya 4

4
1Izahabu ko yafutukuye,
Izahabu nziza cyane ko yahindutse,
Amabuye y'ubuturo bwera yanyanyagijwe mu mahuriro y'inzira zose!
2Abahungu b'ibikundiro b'i Siyoni,
Bari bameze nk'izahabu nziza,
Ko bagereranijwe nk'ibibindi bibumbwa,
Umurimo w'amaboko y'umubumbyi!
3Ndetse imbwebwe na zo ziha ibibwana byazo amabwabwa ngo zibyonse.
Umukobwa w'ubwoko bwanjye yahindutse inkazi,
Nk'imbuni zo mu butayu.
4Ururimi rw'umwana wonka,
Rufata mu rusenge rw'akanwa ruguye ubuga.
Abana bato baragabuza,
Ariko nta muntu ubagaburira.
5Abasanzwe bafungura bitonze bihebeye mu nzira,
Abarerewe mu mihemba barambaraye ku macukiro.
6 # Itang 19.24 Kuko igicumuro cy'umukobwa w'ubwoko bwanjye,
Kirusha icyaha cy'i Sodomu gukomera.
Ni ho hubamye mu kanya,
Kandi nta maboko ahakozeho.
7Imfura ze zari ziboneye kuruta shelegi,
Zarushaga amata kwera.
Zari zikeye mu maso kurusha amabuye ya marijani,
Zarabagiranaga nka safiro.
8Mu maso habo hahindutse imbyiro kurusha umukara,
Ntibakimenyekana mu nzira.
Umubiri wabo wumatanye n'amagufwa yabo,
Warumye wabaye nk'igiti.
9Abicwa n'inkota bapfa neza kuruta abicwa n'inzara,
Kuko bo bapfa urupfu n'agashinyaguro,
Babitewe no kubura umwero w'imirima.
10 # Guteg 28.57; Ezek 5.10 Abagore b'imbabazi bafashe abana bibyariye,
Barabateka baba ibyokurya byabo,
Igihe umukobwa w'ubwoko bwanjye arimbutse.
11Uwiteka yashohoje uburakari bwe,
Yasutse umujinya we ukaze,
Kandi yakongeje umuriro muri Siyoni,
Utwika imfatiro zaho.
12Abami bo mu isi n'abatuye mu isi bose,
Ntabwo bibwiraga ko ababisha n'abanzi,
Batwaranira mu marembo y'i Yerusalemu.
13Ibyaha by'abahanuzi baho,
N'ibicumuro by'abatambyi baho,
Basheshe amaraso y'abakiranutsi muri yo,
Ibyo ni byo byabiteye.
14Barindagira mu nzira nk'impumyi,
Biyanduje amaraso,
Bituma abantu badatinyuka gukora ku myambaro yabo.
15Barabamagana bati
“Nimugende mwa bahumanye mwe,
Nimuhave, nimuhave ntimugire icyo mukoraho.”
Igihe bahungaga bateraganwa,
Abo mu banyamahanga baravugaga bati
“Ntibazongera gutura hano ukundi.”
16Uburakari bw'Uwiteka bwarabatatanije,
Ntazasubira kubitaho.
Ntibitaye ku batambyi,
Ntibasonera n'abasaza.
17Amaso yacu arembejwe no gutegereza gutabarwa kwacu,
Kandi ari iby'ubusa.
Ubwo twategerezaga,
Twategereje ubwoko butabasha kudukiza.
18Baratwubikiye,
Bituma tutabasha kunyura mu mayira yacu.
Iherezo ryacu riri hafi,
Iminsi yacu irashize,
Kuko iherezo ryacu rigeze.
19Abatwirukana barusha ibisiga byo mu kirere imbaraga,
Batwirukanye ku misozi miremire,
No mu butayu bakaducira igico.
20Uwatumaga duhumeka ari we wasīzwe n'Uwiteka,
Yafatiwe mu myobo yabo,
Kandi ari we twari twizeranye, tuti
“Mu gicucu cye ni ho tuzatura,
Dukikijwe n'abanyamahanga.”
21Ishime kandi unezerwe, mukobwa wa Edomu we,
Utuye mu gihugu cyo muri Usi.
Nawe igikombe kizahita kikugeraho,
Uzasinda wiyambike ubusa.
22Igihano cy'igicumuro cyawe kirarangiye,
Yewe mukobwa w'i Siyoni we,
Ntazongera kukujyana kure uri imbohe.
Yewe mukobwa wa Edomu we,
Azaguhanira igicumuro cyawe,
Azatwikurura ibyaha byawe.

Currently Selected:

Amaganya ya Yeremiya 4: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy