YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 7

7
Gideyoni anesha ingabo z'Abamidiyani
1Yerubāli ari we Gideyoni n'abantu bose bari kumwe na we, bazinduka mu gitondo kare bajya kugandika ku isōko ya Harodi, kandi ingando z'Abamidiyani zari ikasikazi yaho mu kibaya giteganye n'umusozi More.
2Nuko Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu muri kumwe bakabije kuba benshi, ni cyo gituma ntemera gutanga Abamidiyani mu maboko yanyu kugira ngo Abisirayeli batanyirariraho bati ‘Amaboko yacu ni yo yadukijije.’ 3#Guteg 20.8 None genda ujye imbere y'ingabo urangurure uti ‘Utinya wese muri mwe agahinda umushyitsi, nave ku musozi Galeyadi atahe.’ ” Nuko abantu inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri barataha, hasigara inzovu imwe.
4Uwiteka aherako abwira Gideyoni ati “Abantu baracyakabije kuba benshi. Manukana na bo mujye ku mugezi mbakugeragerezeyo. Nuko uwo ndi bukubwire ko ari we mujyana abe ari we mujyana, kandi uwo ndi bukubwire nti ‘Ntimujyane’, ntagende.” 5Nuko amanukana n'abo bantu bajya ku mugezi. Uwiteka abwira Gideyoni ati “Umuntu wese uri bujabagize amazi ururimi nk'imbwa umushyire ukwe, kandi uri bunywe apfukamye umushyire ukwe.” 6Umubare w'abanywesheje amashyi uba magana atatu, ariko abandi bose banyoye bapfukamye. 7Uwiteka abwira Gideyoni ati “Abantu magana atatu banywesheje amashyi ni bo nzabakirisha, kuko nkugabije Abamidiyani. Nuko abandi bose nibasubire iwabo.” 8Abo magana atatu benda impamba za bagenzi babo n'amakondera, maze Gideyoni yohereza Abisirayeli bandi bose mu mahema yabo, ariko we asigarana n'abo magana atatu. Kandi urugerero rw'Abamidiyani rwari hepfo ye mu kibaya.
Imana igira Gideyoni inama yuko bazarwana
9Ijoro ry'uwo munsi Uwiteka aramubwira ati “Haguruka, umanuke ujye mu rugerero rwabo kuko mbakugabije. 10Kandi niba utinya kumanuka, jyana n'umugaragu wawe Pura muri urwo rugerero, 11mwumve ibyo bavuga uhereko ugire imbaraga. Nuko manuka ujye mu rugerero.” Amanukana n'umugaragu we Pura bagera mu ngabo za mbere zari zirinze urugerero. 12Abamidiyani n'Abamaleki n'ab'iburasirazuba, bari bararaye mu kibaya basa n'irumbo ry'inzige, n'ingamiya zabo zitabarika bingana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja.
13Nuko Gideyoni agezeyo yumva umuntu arotorera mugenzi we ati “Umva ye, narose inzozi mbona irobe rya sayiri ritembagara mu rugerero rw'Abamidiyani ryikubita ku ihema, iryo hema riherako rigwa rigaramye.”
14Mugenzi we aramusubiza ati “Nta kindi, iyo ni inkota ya Gideyoni mwene Yowasi umugabo wo mu Bisirayeli. Imana yamugabije Abamidiyani n'ingabo zabo zose.”
15Nuko Gideyoni yumvise izo nzozi n'uko zisobanuwe ashima Imana, asubira mu ngando z'Abisirayeli arababwira ati “Nimuhaguruke kuko ingabo z'Abamidiyani Uwiteka yazitugabije.” 16Nuko abo bagabo uko ari magana atatu abagabanyamo imitwe itatu, umuntu wese amuha ikondera n'ikibindi kirimo ubusa, bashyiramo urumuri. 17Arababwira ati “Mundebereho, uko ngira namwe abe ari ko mugira. Ningera ku ngabo za mbere munyitegererezeho, ibyo mubona ngira abe ari ko mugira namwe. 18Nuko nimvuza ikondera n'abo turi kumwe, namwe muhereko muvuze amakondera mu mpande zose z'urugerero, muvuge muti ‘Ku bw'Uwiteka na Gideyoni.’ ”
Abamidiyani batatana
19Nuko Gideyoni n'abantu ijana bari kumwe bagera mu ngabo za mbere mu kavamashyiga, bari bagejeje igihe abarinzi bahinda abandi, baherako bavuza amakondera, bamenagura ibibindi bari bafite mu ntoki. 20Nuko iyo mitwe itatu ivugiriza icyarimwe amakondera, bamenagura ibibindi, bazunguza imuri n'ukuboko kw'imoso bafashe amakondera mu kuboko kw'iburyo, bayavuza barangurura bati “Inkota y'Uwiteka na Gideyoni.” 21Umuntu wese ahagarara aho ageze bakubye urugerero rw'Abamidiyani, ingabo zabo zose zicikamo igikuba, ziravurungana zirahunga. 22Nuko abo bantu magana atatu bakomeza kuvuza amakondera. Uwiteka atera Abamidiyani gusubiranamo bicanya inkota, nuko ingabo zisigaye zirahunga zigera i Betishita ku nzira ijya i Zerera, no mu rugabano rwa Abeli Mehola hateganye n'i Tabati.
23Abisirayeli bo mu Bunafutali n'abo mu Bwasheri n'abo mu Bumanase bose, bateranira hamwe bakurikira Abamidiyani. 24Kandi Gideyoni atuma impuruza mu gihugu cyose cy'imisozi ya Efurayimu kubabwira ngo bamanuke batere Abamidiyani, babatangirire ku ruzi Yorodani kugeza i Betibara. Nuko Abefurayimu bose baraterana, babategera ku ruzi Yorodani kugeza i Betibara. 25Bafata abatware babiri b'Abamidiyani, Orebu na Zēbu. Orebu bamwicira ku gitare cya Orebu, Zēbu bamwicira mu rwengero rwa vino rwa Zēbu, bakurikira Abamidiyani, maze bazanira Gideyoni igihanga cya Orebu n'icya Zēbu hakurya ya Yorodani.

Currently Selected:

Abacamanza 7: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy