YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 5

5
Indirimbo ya Debora
1Uwo munsi Debora na Baraki mwene Abinowamu bararirimba bati
2“Abagaba barangaje imbere y'Abisirayeli,
Kandi abantu bitanze babikunze,
Nimubishimire Uwiteka.
3Nimwumve mwa bami mwe,
Mutege amatwi namwe batware.
Ngiye kuririmbira Uwiteka,
Ndaririmba ishimwe ry'Uwiteka Imana ya Isirayeli.
4Uwiteka ubwo wavaga i Seyiri,
Ugaturuka mu gihugu cya Edomu,
Isi yahinze umushitsi, ijuru rirareta,
N'ibicu bitonyanga amazi.
5 # Kuva 19.18 “Imisozi itengagurikira imbere y'Uwiteka,
Na Sinayi na yo, imbere y'Uwiteka Imana ya Isirayeli.
6“Mu gihe cya Shamugari mwene Anati,
No mu gihe cya Yayeli,
Ibihogere byarimo ubusa,
Abagenzi bagendaga basesera mu tuyira tw'uruboko.
7Abatware b'Abisirayeli bari baracitse intege,
Kugeza ubwo njyewe Debora nahagurutse,
Mpaguruka ndi umubyeyi w'Abisirayeli.
8Bishakira imana nshya,
Intambara ziherako zugariza amarembo yabo.
Nta ngabo habe n'icumu byari bikiboneka,
Mu ngabo inzovu enye z'Abisirayeli.
9Umutima wanjye wishimire abatware b'Abisirayeli,
Wishimire n'abantu bitanze babikunze,
Nimuhimbaze Uwiteka!
10Mwa bahetswe n'indogobe z'imyeru, mwe,
Namwe abicariye ibisuna byiza cyane,
Namwe abagenzi uko mugenda mu nzira, nimuririmbe.
11Kure y'induru z'abarasana, aho bavoma amazi,
Abe ari ho bazajya bavugira ibyo gukiranuka by'Uwiteka,
N'ibyo gukiranuka ko ku ngoma ye muri Isirayeli.
Nuko abantu b'Uwiteka bamanukana amahoro mu marembo.
12Kanguka, kanguka Debora!
Kanguka, kanguka himba indirimbo!
Haguruka Baraki mwene Abinowamu,
Ujyane abanyagano abari bakujyanye uri imbohe.
13Abasigaye mu banyacyubahiro,
N'abo muri rubanda baramanuka,
Uwiteka amanurwa no kuntabara abakomeye.
14Abefurayimu bari bashinze imizi muri Amaleki#bashinze . . . Amaleki: bisobanurwa ngo, bari baturanye n'Abamaleki. baraza,
Bakurikirwa n'ingabo z'Ababenyamini hagati muri bo,
Mu ba Makiri habonekamo abagaba,
Kandi mu Bazebuluni havamo abajyana inkoni y'umutware w'ingabo.
15Abatware b'intebe ba Isakari bari kumwe na Debora,
Abandi ba Isakari bakurikira Baraki,
Birukira mu gikombe bamusibaniraho,
Ku migezi ya Rubeni bahagira inama zikomeye.
16Icyakwicaje mu mikumbi y'intama,
Gupfa kumva imyirongi y'abungeri ni iki?
Ku migezi ya Rubeni ni ho bibūranyirije cyane,
17N'Abanyagaleyadi bigumiye hakurya ya Yorodani.
Ni iki cyatumye Abadani basigara mu mato?
Abashēri na bo biyicariye mu mwaro,
Bigumira mu bigobe by'inyanja.
18Abazebuluni ni abantu bahaze amagara yabo,
Ntibatinye gupfa.
N'Abanafutali ni uko,
bitanze mu rugamba rubahanamiye.
19“Abami baraza bararwana,
Abami b'i Kanāni barwanira i Tānaki ku migezi y'i Megido,
Ariko nta kintu cy'urwunguko babonye.
20Ijuru riratabara,
Inyenyeri mu ngendo zazo zirwana na Sisera.
21Umugezi Kishoni urabatembana rwose,
Wa mugezi wa kera witwa Kishoni.
Wa bugingo bwanjye we, wasiribanze abakomeye!
22Nuko amafarashi atabaguza yambuka,
Asimbukana imbaraga, ahama.
23‘Nimuvume Merozi’, ni ko marayika w'Uwiteka yavuze.
‘Muvume abaturage baho cyane,
Kuko batatabaye Uwiteka,
Ntibatabaranye n'Uwiteka kurwanya abakomeye.’
24“Yayeli ahabwe umugisha kurusha abandi bagore,
Yayeli uwo ni we muka Heberi w'Umukeni,
Kuruta abandi bagore baba mu mahema.
25Yamusabye amazi amuha amata,
Amuzanira ikivuguto mu njome ya gipfura.
26Arambura ukuboko asingira urubambo,
Arambura n'ukw'iburyo asingira inyundo y'abakozi,
Arukubita Sisera arushimangira mu mutwe,
Rutobora muri nyiramivumbi.
27Aripfunya yikubita hasi agaramye,
Nuko amugwa ku birenge,
Aho yaguye ni ho yapfiriye.
28“Nyina wa Sisera ahanga amaso mu idirishya,
Ahanga amaso mu idirishya arira,
Ati ‘Ni iki cyatumye igare rye ritinda kuza?
Inziga z'amagare ye zitindishijwe n'iki?’
29Abanyabwenge bo mu baja be b'icyubahiro baramusubiza,
Nk'uko na we yibwiraga,
30Bati ‘Ahari babonye iminyago ni yo bakigabana,
Umugabo wese aragabana umukobwa cyangwa abakobwa babiri.
Sisera aragabana umunyago w'imyenda y'amabara,
Imyenda y'amabara idaraje,
Idarajwe amabara impande zombi,
Yo kukwambika mu ijosi.’
31“Uwiteka, ababisha bawe barakarimbuka batyo,
Ariko abagukunda babe nk'izuba rirashe ritangaje.”
Nuko igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo ine.

Currently Selected:

Abacamanza 5: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy