YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 20

20
Abisirayeli bitura Ababenyamini inabi bakoze
1Maze Abisirayeli bose bava mu midugudu yabo, barema iteraniro. Nuko iteraniro ryabo riteranira icyarimwe i Misipa imbere y'Uwiteka bavuye mu gihugu cyose, uhereye i Dani ukageza i Bērisheba, hamwe n'abo mu gihugu cy'i Galeyadi. 2Maze abatware b'abantu bose b'imiryango y'Abisirayeli yose biyerekanira mu iteraniro ry'ubwoko bw'Imana, abagabo uduhumbi tune bigenza bitwaje inkota. 3(Kandi Ababenyamini bari bumvise ko Abisirayeli bazamutse, bagiye i Misipa.)
Nuko Abisirayeli barabaza bati “Tubwire uko icyo cyaha cyakozwe.”
4Umulewi, umugabo w'uwo mugore bishe arabasubiza ati “Nari ngeze i Gibeya y'Ababenyamini, ncumbikayo ndi kumwe n'umugore wanjye. 5Maze nijoro ab'i Gibeya barantera, bagota inzu narimo, bashakaga kunyica ubwanjye, kandi umugore wanjye baramwonona arapfa. 6Ndamuzana mucagaguramo ibice, mperako mbyohereza mu gihugu cyose cya gakondo y'Abisirayeli, kuko bakoze icyaha cy'ubusambanyi kandi kizira mu Isirayeli. 7Mwa Bisirayeli mwese mwe, nimwuzuze inama muvuge icyo muzakora.”
8Abantu bose baherako bahagurukira icyarimwe baravuga bati “Nta muntu n'umwe muri twe uzinjira mu ihema rye cyangwa uzataha mu rugo rwe, 9ahubwo tuzagirira ab'i Gibeya, tuhatere uko ubufindo butweretse. 10Kandi tuzatoranya abagabo cumi mu bantu ijana tubakuye mu miryango yose y'Abisirayeli, kandi dutore ijana mu bantu igihumbi, n'igihumbi mu bantu inzovu bo kwikorera amahamba y'ingabo, kugira ngo nibagera i Gibeya y'Ababenyamini, babīture inabi y'ubupfu bakoze mu Isirayeli bwose.” 11Nuko Abisirayeli bose bateranira kurwanya uwo mudugudu bahuje umutima, baba nk'umuntu umwe.
12Maze imiryango y'Abisirayeli ituma abantu mu muryango w'Ababenyamini hose, barabaza bati “Icyo cyaha cyabonetse muri mwe ni icy'iki? 13Noneho nimuduhe abo bagabo b'ibigoryi bari i Gibeya, tubice dukure icyaha muri Isirayeli.” Ariko Ababenyamini banga kumvira Abisirayeli bene wabo. 14Nuko Ababenyamini bavuye mu midugudu, yabo biteraniriza i Gibeya ngo bajye kurwana n'Abisirayeli. 15Maze uwo munsi babara Ababenyamini bavuye mu midugudu yabo, abagabo bitwaje inkota inzovu ebyiri n'ibihumbi bitandatu, udashyizeho abaturage b'i Gibeya, abagabo magana arindwi batoranijwe. 16Kandi muri abo bantu bose harimo abagabo batoranijwe magana arindwi batwarira imoso, umuntu wese muri bo yashoboraga kurekura umuhumetso, ntabe yahusha n'agasatsi atagahamije. 17Abisirayeli babazwe bari abagabo bitwaje inkota inzovu enye Ababenyamini batarimo, abo bose bari ingabo.
18Nuko Abisirayeli barahaguruka bajya i Beteli, bagisha Imana inama barabaza bati “Ni nde uzatubanziriza kurwana n'Ababenyamini?”
Uwiteka arabasubiza ati “Abayuda ni bo bazabanzayo.” 19Maze Abisirayeli bibatura mu gitondo, bagandika hafi y'i Gibeya. 20Nuko Abisirayeli batera Ababenyamini, birema ingamba i Gibeya ngo babarwanye. 21Maze uwo munsi Ababenyamini bava i Gibeya, batikiza Abisirayeli bahasiga imirambo inzovu ebyiri n'ibihumbi bibiri. 22Ariko abantu ba Isirayeli bisubiramo, bongera kwirema ingamba aho bari baziremeye ubwa mbere. 23Abisirayeli barazamuka baririra imbere y'Uwiteka kugeza nimugoroba, babaza Uwiteka bati “Twongere kurwana n'Ababenyamini bene wacu?”
Uwiteka arabasubiza ati “Nimwongere mubatere.” 24Maze ku munsi wa kabiri Abisirayeli bongera kwegera Ababenyamini. 25Nuko uwo munsi Ababenyamini barabatera, bongera koreza abantu bahasiga imirambo inzovu imwe n'ibihumbi munani, abo bose bari ingabo zitwaje inkota. 26Nuko ingabo z'Abisirayeli zose n'abantu bose barazamuka bajya i Beteli, bicara imbere y'Uwiteka barira, biyiriza ubusa uwo munsi bageza nimugoroba. Kandi batambira imbere y'Uwiteka ibitambo byoswa n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro. 27Maze Abisirayeli bagisha Uwiteka inama. (Kandi muri iyo minsi isanduku y'isezerano ry'Uwiteka yari ihari, 28na Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni ni we wahagararaga imbere yayo.) Maze Abisirayeli babaza Uwiteka baravuga bati “Twongere kujya kurwana n'Ababenyamini bene wacu kandi, cyangwa se turekere aho?”
Uwiteka aravuga ati “Mubatere kuko ejo nzababagabiza mukabanesha.” 29Nuko Abisirayeli bashyira abantu mu bico impande zose z'i Gibeya. 30Nuko ku munsi wa gatatu Abisirayeli batera Ababenyamini, birema ingamba i Gibeya nk'ubwa mbere. 31Ababenyamini babonye Abisirayeli barabasanganira, barabashukashuka ngo bave ku mudugudu, batangira gutsinda abantu babīca nk'ubwa mbere, babīcira mu mirima no mu nzira y'igihogere ijya i Beteli no mu nzira y'i Gibeya, mu Bisirayeli hapfa abantu nka mirongo itatu. 32Ababenyamini baravuga bati “Turabanesheje nk'ubwa mbere!”
Ababenyamini bicwa cyane
Ariko Abisirayeli baravuga bati “Twiruke tubashukashuke bave ku mudugudu bajye mu nzira z'ibihogere.” 33Nuko Abisirayeli bose bava aho bari bari, birema ingamba i Bālitamari, ariko Abisirayeli bari mu bico babyuka aho bari bari i Māregeba. 34Nuko haza abantu inzovu imwe batoranijwe mu Bisirayeli bose, batera i Gibeya baravungagurana cyane, ariko Ababenyamini bari batazi ko ibyago bibari bugufi. 35Uwiteka atsinda Ababenyamini imbere y'Abisirayeli, maze uwo munsi Abisirayeli boreza Ababenyamini inzovu ebyiri n'ibihumbi bitanu n'ijana, kandi abo bose bari ingabo zitwaje inkota.
36Nuko Ababenyamini bakeka ko Abisirayeli baneshejwe, kuko Abisirayeli bashukashukaga Ababenyamini, basubira inyuma kuko bari biringiye abo bari bashyize mu bico bugufi bw'i Gibeya. 37Nuko abaciye igico bahuta gusakiza i Gibeya, bajya imbere barimbuza umudugudu wose inkota. 38Abisirayeli bose bari basezeranye ikimenyetso n'abaciye igico, yuko bazacana ikome, umwotsi ugatumbagira mu mudugudu nk'igicu. 39Nuko Abisirayeli biyegura mu ntambara, maze Ababenyamini batangira kubakubita inkota, bica mu Bisirayeli abantu nka mirongo itatu, kuko bibwiraga ko babanesheje nko muri ya ntambara ya mbere. 40Ariko umwotsi utangiye gutumbagira mu mudugudu nk'igicu, Ababenyamini barakebuka babona umudugudu wose ugurumana, umwotsi utumbagira mu kirere. 41Nuko Abisirayeli barabahindukirana Ababenyamini barumirwa, kuko babonye ibyago bibagezeho. 42Nuko baha Abisirayeli ibitugu, baromboreza inzira yose ijya mu butayu, ariko ingabo zibarya isataburenge, kandi izivuye mu mudugudu ziboreka hagati muri iyo nzira. 43Maze bagota Ababenyamini barabirukana, babaribatira aho bashakaga kuruhukira, babageza ahateganye n'i Gibeya iburasirazuba. 44Hapfa Ababenyamini inzovu imwe n'ibihumbi munani, abo bose bari abantu b'intwari. 45Muri ba bandi bahaye Abisirayeli ibitugu, bagahungira mu nzira ijya mu butayu kugira ngo bagere ku gitare cya Rimoni, babīcamo abantu ibihumbi bitanu babatsotsobera mu nzira z'ibihogere, bakomeza kubarya isataburenge babageza i Gidomu, bicirayo abandi ibihumbi bibiri. 46Nuko abapfuye uwo munsi bose bo mu Babenyamini, bari abantu bitwaje inkota inzovu ebyiri n'ibihumbi bitanu, abo bose bari intwari.
47Mu bari bahungiye mu butayu, abantu magana atandatu bagera ku gitare cya Rimoni bamarayo amezi ane. 48Abisirayeli bahindūrana mu Babenyamini, bicisha inkota abo mu mudugudu bose n'amatungo, batsemba n'ibintu byabo kandi imidugudu basangaga barayitwika yose.

Currently Selected:

Abacamanza 20: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy