YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 12

12
1Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y'ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n'imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.” 2Izuba n'umucyo n'ukwezi n'inyenyeri bitarijimishwa, n'ibicu bitaragaruka imvura ihise, 3n'igihe abarinzi b'inzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama, n'abasyi bakarorera kuko babaye bake, n'abarungurukira mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa, 4n'ijwi ry'ingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa n'ubunyoni, n'abakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi, 5ni ukuri bazatinya ibiri hejuru bafatirwe n'ubwoba mu nzira, kandi igiti cy'umuluzi kizarabya, n'igihōre kizaba kiremereye kandi kwifuza kuzabura, kuko umuntu aba ajya iwabo h'iteka, abarira bakabungerera mu mayira, 6akagozi k'ifeza kataracika n'urwabya rw'izahabu rutarameneka, n'ikibindi kitaramenekera ku isōko n'uruziga rutaravunikira ku iriba 7n'umukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze, n'umwuka ugasubira ku Mana yawutanze.
8Nuko umubwiriza aravuga ati “Ni ubusa gusa nta kamaro, byose ni ubusa.”
Nta kindi gifite akamaro atari ukubaha Imana
9Maze kandi kuko Umubwiriza yari umunyabwenge, yakomeje kwigisha abantu ubwenge. ni ukuri yaratekereje agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi. 10Umubwiriza yashatse kumenya amagambo akwiriye n'ibyanditswe bitunganye, iby'amagambo y'ukuri.
11Amagambo y'abanyabwenge ameze nk'ibihosho, n'amagambo y'abakuru b'amateraniro ameze nk'imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n'umwungeri umwe. 12Ariko kandi mwana wanjye uhuguke. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kwiga cyane binaniza umubiri.
13Iyi ni yo ndunduro y'ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese. 14Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n'igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.

Currently Selected:

Umubwiriza 12: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy