YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 10

10
Ubwenge n'ubupfu uko bimeze
1Isazi zipfuye zituma amadahano yoshejwe n'abosa anuka nabi, ni ko ubupfapfa buke bwonona ubwenge n'icyubahiro.
2Umutima w'umunyabwenge uri iburyo bwe, ariko umutima w'umupfapfa uri ibumoso bwe. 3Ariko kandi iyo umupfapfa ari mu nzira ubwenge buramucika, umuntu abonye wese akamwita umupfu.
4Umutegetsi nakurakarira ntukamuhunge, kuko gutuza guhosha ibicumuro bikomeye.
5Hariho ikibi nabonye munsi y'ijuru, ni cyo gicumuro gikorwa n'umutegetsi: 6abapfapfa bashyirwa imbere, kandi imfura zigasubizwa inyuma. 7Nabonye abaretwa bagendera ku mafarashi, na byo ibikomangoma bigendesha amaguru nk'abaretwa.
8 # Zab 7.16; Imig 26.27 Ucukura urwobo azarugwamo, kandi umena urugo inzoka izamurya. 9Ucukura amabuye azakomeretswa na yo, n'uwasa inkwi zimushyira mu kaga. 10Intorezo iyo igimbye nyirayo ntayityaze, aba akwiriye kuyongera amaboko, ariko ubwenge bugira akamaro ko kuyobora. 11Umugombozi iyo ariwe n'inzoka atigomboye aba yari amaze iki?
12Amagambo ava mu kanwa k'umunyabwenge amutera igikundiro, ariko iminwa y'umupfapfa izamuroha mu rumira. 13Itangira ry'amagambo ava mu kanwa ke ni ubupfapfa, kandi iherezo ry'amagambo ye ni ubusazi butera amahane. 14Umupfapfa ahomboka mu magambo menshi. Umuntu ntazi ibizaba, kandi ibizaba mu nyuma ze ni nde wabasha kubimubwira?
15Imirimo y'abapfapfa ibananiza bose, kuko umupfapfa atazi uko akwiriye kujya ku murwa.
16Wa gihugu we, iyo ufite umwami ari umwana muto, kandi ibikomangoma byawe bikaba ibiryakare, uba ubonye ishyano. 17Wa gihugu we, ube uhiriwe iyo ufite umwana w'imfura ho umwami, kandi ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye, kugira ngo bigire amagara bitarimo isindwe.
18Ubute bugoramisha igisenge, kandi amaboko adeha atuma inzu iva.
19Ibirori bigirirwa gusetsa, kandi vino inezeza ubugingo, kandi ifeza ni yo isubiza ibintu byose.
20Ntugatuke umwami ndetse ntukabitekereze, ntugatuke abakire uri mu nzu uryamamo, kuko inyoni yo mu kirere yagurukana ijwi ryawe, kandi igifite amababa cyabyamamaza.

Currently Selected:

Umubwiriza 10: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy