YouVersion Logo
Search Icon

Gutegeka kwa kabiri 3

3
1 # Kub 21.31-35 Maze turahindukira, turazamuka duca mu nzira ijya i Bashani. Ogi umwami w'i Bashani, adusanganiza ingabo ze zose muri Edureyi ngo aturwanirizeyo. 2Uwiteka arambwira ati “Ntumutinye kuko mukugabizanije n'abantu be bose n'igihugu cye, nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w'Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.”
3Nuko Uwiteka Imana yacu itugabiza na Ogi, umwami w'i Bashani n'abantu be bose, turamurimbura tugeza aho tutamusigiye n'uwa kirazira. 4Icyo gihe dutsinda imidugudu ye yose, ntihagira umudugudu wabo tudatsinda. Yari imidugudu mirongo itandatu yo mu gihugu cyose cya Arugobu, ubwami bwa Ogi bw'i Bashani. 5Iyo midugudu yose yagoteshejwe inkike z'amabuye ndende zirimo ibyugarira bikomejwe n'ibihindizo, kandi hariho n'indi midugudu idafite inkike z'amabuye myinshi cyane. 6Turayirimbura rwose nk'uko twagiriye Sihoni umwami w'i Heshiboni, imidugudu yose tuyirimburamo abagabo n'abagore n'abana bato. 7Ariko amatungo yose n'isahu yo muri iyo midugudu tubijyana ho iminyago.
8Icyo gihe duhindūra ibihugu by'abo bami b'Abamori bombi bari hakuno ya Yorodani, duhera ku gikombe cyo kuri Arunoni tugeza ku musozi wa Herumoni. 9(Uwo musozi wa Herumoni Abasidoni bawita Siriyoni, Abamori bawita Seniri.) 10Dutsinda imidugudu yo mu kibaya yose n'i Galeyadi yose, n'i Bashani yose tugeza i Saleka no muri Edureyi, imidugudu yo mu bwami bwa Ogi bw'i Bashani.
11(Kuko Ogi umwami w'i Bashani ari we wenyine wari ukiriho mu bari basigaye b'Abarafa. Igitanda cye cyari icy'icyuma ntikikiri i Raba y'Abamoni? Uburebure bwacyo bwari mikono cyenda, ubugari bwacyo bwari mikono ine nk'uko mukono w'umuntu ureshya.)
12 # Kub 32.1-42 Nuko icyo gihe duhindūra icyo gihugu: igihugu gihereye kuri Aroweri iri mu mutwe w'igikombe cyo kuri Arunoni, n'igice kingana n'ikindi cy'igihugu cy'imisozi cy'i Galeyadi, mbiha Abarubeni n'Abagadi. 13Igice gisigaye cy'i Galeyadi n'i Bashani yose, ubwami bwa Ogi, mbiha igice kingana n'ikindi cy'umuryango wa Manase, mbaha igihugu cya Arugobu cyose na Bashani yose, cyitwaga igihugu cy'Abarafa.
14(Yayiri umwuzukuruza wa Manase ahindūra igihugu cya Arugobu cyose, ageza ku rugabano rw'Abanyageshuri n'Abanyamāka. Yiyitirira imidugudu y'i Bashani ayita imidugudu ya Yayiri, uko yitwa na bugingo n'ubu.)
15Nuko mpa Abamakiri i Galeyadi. 16Abarubeni n'Abagadi mbaha igice cy'i Galeyadi gihereye ku gikombe cyo kuri Arunoni, urugabano ruri hagati muri cyo kikageza ku mugezi Yaboki. Ni wo rugabano rw'Abamoni. 17Kandi mbaha Araba na Yorodani ho urugabano, ihereye i Kinereti ikageza ku nyanja yo muri Araba. Ni yo Nyanja y'Umunyu iri hepfo y'agacuri ka Pisiga mu ruhande rw'iburasirazuba.
18 # Yos 1.12-15 Icyo gihe ndabategeka nti “Uwiteka Imana yanyu yabahaye iki gihugu kugihindūra. Intwari mwese mwambuke, mujye bene wanyu Abisirayeli imbere mufite intwaro. 19Ariko abagore banyu n'abana banyu bato, n'amatungo yanyu (nzi yuko mufite menshi), bisigare mu midugudu yanyu mbahaye. 20Mugeze aho Uwiteka azahera bene wanyu kuruhuka nk'uko yakubahaye namwe, bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha hakurya ya Yorodani, maze muzabone uko mugaruka umuntu wese muri gakondo ye, mu gihugu nabahaye.”
21Icyo gihe ntegeka Yosuwa nti “Amaso yawe yiboneye ibyo Uwiteka Imana yanyu yagiriye ba bami bombi byose. Uko ni ko Uwiteka azagirira ubwami bwose mwambuka mujyamo. 22Ntimuzabatinye kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo ibarwanira.”
23 # Kub 27.12-14; Guteg 32.48-52 Icyo gihe ninginga Uwiteka nti 24“Mwami Uwiteka, utangiye kwereka umugaragu wawe gukomera kwawe n'amaboko yawe menshi. Ni iyihe mana yo mu ijuru cyangwa yo mu isi, ishobora gukora ibihwanye n'ibyo ukora n'imirimo yawe ikomeye? 25Ndakwinginze, emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, iriya misozi myiza na Lebanoni.”
26Maze Uwiteka andakarira ku bwanyu, ntiyanyumvira. Arambwira ati “Uherukire aho ntukongere kumbwira iryo jambo. 27Uzazamuke ujye mu mpinga ya Pisiga, urambure amaso urebe iburengerazuba n'ikasikazi, n'ikusi n'iburasirazuba uharebeshe amaso, kuko utazambuka Yorodani iyi. 28Ariko wihanangirize Yosuwa umuhumurize, umukomeze kuko ari we uzambuka agiye imbere y'ubu bwoko, abaheshe ho gakondo igihugu uzareba.”
29Nuko tuguma mu gikombe ahateganye n'i Betipewori.

Currently Selected:

Gutegeka kwa kabiri 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy