Imigani 9
9
Abatumirwa b’ubuhanga
1Ubuhanga bwubatse inzu yabwo, burayinogereza buteramo inkingi ndwi#9.1 inkingi ndwi: amazu meza y’icyo gihe yabaga atatsemo inkingi nyinshi. Ubuhanga rero, na bwo butuye mu nzu nini kandi ngari, ikwiranye na bwo, kugira ngo bushobore kwakira abantu benshi, maze bubigishe. Iyo nyigisho inyuze umutima kandi y’ingirakamaro, aha ngaha iragereranywa n’ibirori by’umunsi mukuru., 2bubaga amatungo yabwo, butegura divayi, maze ndetse butunganya ameza. 3Bwohereje abaja babwo, na bwo bwigira mu mpinga z’umugi burangurura ijwi, bugira buti 4«Ushaka kujijuka, nanyure hano!» Bubwira n’uw’igicucu, buti 5«Nimuze, murye ku mugati wanjye, munywe no kuri divayi nabateguriye. 6Nimureke ubupfayongo, muboneze inzira y’ubwenge maze muzabeho!»
Umusekanyi n’umuhanga
7Uhana umusekanyi agakurizaho kugusuzugura, wacyaha umugome bikagukururira ibitutsi. 8Ntuzahane uhora asekana, atazavaho akwanga; ariko nuhana umuhanga azagukundira icyo. 9Uzihere umuhanga azunguka kurushaho, niwigisha intungane iziyungura ku byo isanganywe. 10Kubaha Uhoraho, ni yo ntangiriro y’ubuhanga, bikaba n’ubumenyi buranga abatagatifujwe be. 11Koko rero, nzatuma ubaho igihe kirekire, kandi n’imyaka y’ubuzima bwawe iziyongera. 12Niba uri umuhanga, ni wowe wigirira neza, naho niba ukwenana, ni wowe wihemukira.
Abatumirwa b’ubusazi
13Ubusazi ni umugore nyirabiruru#9.13 umugore nyirabiruru: aha ngaha, ubusazi na bwo buragereranywa n’umugore, ariko w’umupfayongo. Burashaka kwikundisha abantu bwigana ubuhanga, nyamara bukiha amenyo y’abasetsi. Koko rero, ubuhanga n’ubusazi ni inzira ebyiri: imwe iyobora mu buzima, indi ikoreka mu rupfu, (gereranya n’Imig 4,18–19; Ivug 30,15–20; Zab 1)., ni umupfayongo kandi ntabimenye! 14Yicaye mu muryango w’inzu ye, ku ntebe, mu mpinga y’umugi, 15akabiza abagenzi bigendera, agira ati 16«Ushaka kujijuka, nanyure hano!» Abwira n’uw’igicucu, ati 17«Amazi yahishwe araryoha, naho ibiryo byo mu mbere bikaryohera!» 18Ubwo ariko cya gicucu nticyamenya ko cyegereye abapfuye, kimwe n’abandi yahamagaye bakagana mu kibaya cy’ikuzimu.
Zur Zeit ausgewählt:
Imigani 9: KBNT
Markierung
Kopieren
Vergleichen
Teilen
Möchtest du deine gespeicherten Markierungen auf allen deinen Geräten sehen? Erstelle ein kostenloses Konto oder melde dich an.
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.