Zaburi 87
87
1 Iyi ndirimbo ni Zaburi ya bene Kōra.
Urufatiro yashyizeho ruri ku misozi yera.
2Uwiteka akunda amarembo y'i Siyoni,
Akayarutisha ubuturo bwose bw'Abayakobo.
3Wa rurembo rw'Imana we,
Uvugwaho iby'icyubahiro.
Sela.
4“Nzavuga Rahabu#Rahabu: cyangwa, Egiputa; reba Zab 89.11. n'i Babuloni ko biri mu bāmenya,
Dore Filisitiya n'i Tiro na Etiyopiya,
Iyo ni ho bavukiye.”
5Ni koko bazavuga iby'i Siyoni bati
“Umuntu wese yavukiyeyo,
Kandi Isumbabyose ubwayo izabakomeza.”
6Uwiteka niyandika amahanga azabara ati
“Ishyanga naka na naka yavukiyeyo.”
Sela.
7Abaririmbyi n'ababyinnyi bazavuga bati
“Amasōko yanjye yose ari muri wowe.”
Zur Zeit ausgewählt:
Zaburi 87: BYSB
Markierung
Kopieren
Vergleichen
Teilen
Möchtest du deine gespeicherten Markierungen auf allen deinen Geräten sehen? Erstelle ein kostenloses Konto oder melde dich an.
Bibiliya Yera, Kinyarwanda © Bible Society of Rwanda, 1993, 2001.