1
Habakuki 3:17-18
Bibiliya Ijambo ry'imana
BIR
Nubwo imitini itarabya, nubwo imizabibu itakwera, nubwo iminzenze yarumba, nubwo imirima itatanga umusaruro, nubwo intama n'ihene zashira mu biraro, nubwo inka zashira mu bikumba, sinzabura kwishimira Uhoraho, nzanezezwa n'Imana Umukiza wanjye!
Compara
Explorar Habakuki 3:17-18
2
Habakuki 3:19
Nyagasani Uhoraho ni we untera imbaraga, antambagiza ahirengeye, ampa kugenda nk'imparakazi nta mpungenge. Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga.
Explorar Habakuki 3:19
3
Habakuki 3:2
Uhoraho, numvise ibigwi byawe, Uhoraho, ibitangaza wakoze byanteye ubwoba. Muri ibi bihe byacu ongera ukore ibitangaza wajyaga ukora, muri ibi bihe byacu ujye ubitugaragariza. Nubwo warakara ujye utugirira imbabazi.
Explorar Habakuki 3:2