Nuko Ananiya aragenda. Ageze mu nzu arambika ibiganza kuri Sawuli, aramubwira ati: “Muvandimwe Sawuli, Nyagasani wakubonekeye uri mu nzira uza ino, akuntumyeho kugira ngo uhumuke kandi wuzuzwe Mwuka Muziranenge.”
Muri ako kanya utuntu dusa n'udushishwa dutunguka ku maso ye, tugwa hasi maze abona yongeye kureba. Arahaguruka arabatizwa.