Mwuka w'Imana abwira Filipo ati: “Egera uriya mugabo wicaye mu igare mugendane.”
Filipo ariruka maze yumva wa mugabo asoma igitabo cy'umuhanuzi Ezayi, aramubaza ati: “Mbese aho ibyo usoma urabyumva?”
Undi aramusubiza ati: “Nkabyumva nte se ntabonye unsobanurira?”
Nuko asaba Filipo kurira ngo bicarane mu igare.