Yoweli 2
2
Igitero cyâinzige kibanziriza Umunsi wâUhoraho
1Nimuvugirize ihembe i Siyoni,
muvugirize induru ku musozi mutagatifu!
Abatuye igihugu bose nibakangarane,
kuko Uhoraho aje, nguyu umunsi we uregereje!
2Ni umunsi wâumwijima nâicuraburindi,
umunsi wâibicu nâibihu bibuditse!
Dore, ya mbaga yâindatsimburwa#2.2 ya mbaga yâindatsimburwa: nâaha ngaha, Yoweli aravuga cya gitero cyâinzige. kandi itabarika yadutse,
uboshye umuseke umurikiye ku mpinga zâimisozi.
Ni inyoko itigeze iboneka na rimwe,
nta nâiyindi izaboneka nka yo,
kugeza kera cyane, mu bisekuruza bizaza.
3Mbega igitero! Kibanjirijwe nâumuriro ugurumana,
kigakurikirwa nâikibatsi cyâumuriro utwika.
Kitaraza, igihugu cyasaga nâubusitani bwa Edeni,
kimaze kuhanyura, hasigara ari ubutayu bwiyanitse.
Ni iki cyashoboraga kugihonoka?
4Iyo nyoko imeze nkâamafarasi,
iragenda isiganwa, uboshye abanyamafarasi.
5Urwamu rwayo ni nkâurwâamagare yâintambara
asimbuka mu mpinga zâimisozi,
cyangwa umuriri wâibikenyeri bigurumana.
Mbega ingabo zâintwari, ngo zirakera urugamba!
6Amahanga yakangaranye imbere yayo,
abantu bose basuherewe.
7Inzige zirihuta nkâingabo zâintwari,
ziratondagira inkike nkâabamenyereye intambara,
zose ziboneje inzira, nta na rumwe ruyiteshukaho.
8Nta na rumwe rubyigana nâurundi,
zose ziragenda ziromboreje imbere.
No mu isibaniro ryâimyambi zo ziratwaza,
kandi ntizigera zitatana.
9Zirambukiranya umugi ziruka ku nkike;
zirurira amazu, zigasesera mu madirishya nkâabajura.
10Isi irahinda umushyitsi, ijuru rigahungabana imbere yazo!
Izuba nâukwezi bikijima, inyenyeri ntizongere kumurika!
11Uhoraho ararangururira ijwi imbere yâingabo ze!
Ingabo ze ntizigira ingano,
ni zo ntwari zirangiza icyo ategetse.
Koko rero, Umunsi wâUhoraho urakomeye cyane,
kandi uteye ubwoba! Ni nde wawuhangara?
Igihe cyo kugarukira Uhoraho
12Na nâubu kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze,
nimungarukire nâumutima wanyu wose,
mwigomwe mu byo kurya, murire kandi muganye.
13Nimushishimure imitima#2.13 Nimushishimure imitima yanyu: niba batisubiyeho koko babikuye ku mutima, imihango yindi bakora yaba ari uburyarya. yanyu, aho gushishimura ibyo mwambaye,
maze mugarukire Uhoraho, Imana yanyu,
kuko agwa neza akanagira impuhwe;
atinda kurakara akaba nâindahemuka,
kandi ntakunda guteza ibyago.
14Hari uwabimenya se? Ahari wenda ntiyazisubiraho!
Ahari wenda icyago ntiyazagisimbuza umugisha,
akongera gushimishwa nâamaturo nâibitambo
mwatura Uhoraho, Imana yanyu!
15Nimuvugirize ihembe i Siyoni,
mutangaze hose igisibo gitagatifu,
kandi mutumize bose mu iteraniro#2.15 bose mu iteraniro: kimwe no muri 1,13â14, no muri aka gace ka 2,15â17, umuhanuzi arararikira umuryango wose gukoranira hamwe ngo batakambire Uhoraho..
16Nimukoranye rubanda, muhamagaze ikoraniro ryose.
Nimukoranye abasaza, nâabato, ndetse nâabakiri ku ibere.
Umukwe nasohoke mu nzu ye,
umugeni na we ave mu cyumba cye.
17Abaherezabitambo, ari bo bashinzwe imirimo yâUhoraho,
nibaririre hagati yâumuryango wâIngoro nâurutambiro;
nibatakambe bagira bati «Uhoraho, babarira imbaga yawe;
wikoza isoni umurage wawe,
ngo amahanga awuhindure urwâamenyo.
Ni iki cyatuma mu mahanga bavuga ngo:
Mbese Imana yabo iba he?»
2. UHORAHO ASUBIZA UMURYANGO WE#2.17 UMURYANGO WE: umuhanuzi arageza kuri rubanda igisubizo cyâUhoraho: ababariye umuryango we kandi awuhaye umugisha. Za nzige zateye azaziyobya zirohame mu nyanja, maze imvura yâumurindi izongere kurumbura ubutaka.
18Ni bwo Uhoraho agiriye ishyaka igihugu cye,
maze ababarira umuryango we.
19Nuko Uhoraho asubiza umuryango we, ati
«Noneho ngiye kuboherereza ingano na divayi,
hamwe nâamavuta mashyashya, muzabihage;
kandi sinzongera kubakoza isoni bibaho
mu maso yâamahanga.
20Uje aturutse mu majyaruguru, nzamunyuza kure yanyu;
nzamuhinda mwerekeza mu gihugu cyumaganye kandi kitera.
Ingabo ze zâimbere nzaziganisha mu nyanja yâiburasirazuba,
izâinyuma nziganishe mu nyanja yâiburengerazuba,
maze umunuko uzatongore kubera ububore bwazo,
kuko Uhoraho azaba yakoze ibintu bikomeye!»
21Witinya, wa si we, ishime kandi unezerwe,
kuko Uhoraho agiye gukora ibintu bikomeye!
22Namwe, nyamaswa zo mu gasozi, mwitinya;
inzuri zo mu mayaga zongeye kumera ubwatsi,
ibiti byeze imbuto zabyo,
umutini nâumuzabibu byarumbutse.
23Bantu bâi Siyoni, nimunezerwe,
mwishimire muri Uhoraho, Imana yanyu,
kuko abahaye imvura yâumuhindo ibakwiye,
akaba abagushirije imvura yâitumba nâiyâumuhindo nka kera.
24Imbuga zizuzuraho ingano,
urwengero rusagukwe na divayi nâamavuta mashyashya.
25«Nzabariha ibyariwe nâinsanane muri ya myaka yose,
bikaribwa nâinzige, nâindahaga, nâibihore,
ari byo cya gitero cyanjye nabateje.
26Muzarya mwijute, muzasingize izina ryâUhoraho, Imana yanyu,
yabakoreye ibintu byâagatangaza.
Umuryango wanjye ntuzongera gukorwa nâisoni bibaho!
27Ubwo muzamenya ko ndi rwagati muri Israheli,
nkaba ndi Uhoraho, Imana yanyu,
kandi ko nta yindi ibaho!
Umuryango wanjye ntuzongera gukorwa nâisoni bibaho.»
Nu markerat:
Yoweli 2: KBNT
MĂ€rk
Kopiera
JÀmför
Dela
Vill du ha dina höjdpunkter sparade pÄ alla dina enheter? Registrera dig eller logga in
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.