1
Mariko 10:45
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Dore n’Umwana w’umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.»
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Mariko 10:27
Yezu arabitegereza, maze arababwira ati «Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana birashoboka, kuko nta kinanira Imana.»
3
Mariko 10:52
Yezu aramubwira ati «Genda, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya arahumuka, maze akurikira Yezu.
4
Mariko 10:9
Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije.»
5
Mariko 10:21
Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire.»
6
Mariko 10:51
Yezu aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki?» Impumyi iramusubiza iti «Mwigisha, mpa kubona!»
7
Mariko 10:43
Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu
8
Mariko 10:15
Ndababwira ukuri : umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.»
9
Mariko 10:31
Benshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’aba nyuma babe aba mbere.»
10
Mariko 10:6-8
Naho mu ntangiriro y’isi, ’Imana yaremye umugabo n’umugore; ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.’ Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe.
Pekutangira
Bhaibheri
Zvirongwa
Mavideo