1
Icya kabiri cy'Amateka 20:15
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Aravuga ati «Mutege amatwi mwese, muryango w’Abayuda, baturage b’i Yeruzalemu, nawe Mwami Yozafati! Uhoraho aravuze ngo: Mwitinya kandi ntimukurwe imitima na ziriya ngabo zitabarika, kuko atari mwe muzarwana iyi ntambara, ahubwo ni Uhoraho.
Yenzanisa
Ongorora {{vhesi}}
2
Icya kabiri cy'Amateka 20:17
Ntimuzaharwanire, ahubwo nimuhagera muzahahagarare maze mwirebere uko Uhoraho azabatsindira intambara. Mwitinya kandi mwikuka umutima, yemwe Bayuda n’ab’i Yeruzalemu! Ejo muzahabasange, Uhoraho azaba ari kumwe namwe.»
3
Icya kabiri cy'Amateka 20:12
Mbese, Mana yacu, ntuzaturenganura? Twebwe ntidushobora kurwanya ziriya ngabo uko zingana kuriya kandi twabuze uko twabigenza. Rero ni wowe duhanze amaso.»
4
Icya kabiri cy'Amateka 20:21
Amaze kumvikana na rubanda, ashyiraho abaririmbyi baza kugenda imbere y’ingabo, bambaye imyambaro mitagatifu, nuko bagasingiza Uhoraho, bavuga bati «Nimusingize Uhoraho kuko ubudahemuka bwe buhoraho iteka!»
5
Icya kabiri cy'Amateka 20:22
Mu gihe bagitangira ibyo bisingizo byabo, Uhoraho ateza umwiryane Abahamoni n’Abamowabu n’abo ku musozi wa Seyiri bari baje gutera Yuda, basubiranamo bararwana.
6
Icya kabiri cy'Amateka 20:3
Yozafati ashya ubwoba, yiyemeza kugisha inama Uhoraho kandi ategeka Abayuda bose ko basiba kurya.
7
Icya kabiri cy'Amateka 20:9
’Nihagira icyago kitugwirira, cyaba intambara, igihano, icyorezo cyangwa amapfa, tugahagarara imbere y’iyi Ngoro n’imbere yawe kuko izina ryawe riyirimo, maze tukagutakambira mu kababaro kacu, nawe uzatwumve udukize.’
8
Icya kabiri cy'Amateka 20:16
Ejo muzamanuke mubatere. Bo bazaterera ku muzamuko w’i Shishi kandi muzabasanga aho ikibaya giherera, hateganye n’ubutayu bwa Yeruweli.
9
Icya kabiri cy'Amateka 20:4
Nuko Abayuda barakorana kugira ngo bambaze Uhoraho; ndetse n’abaturutse mu migi ya kure na bo baza gutabaza Uhoraho.