1
Yesaya 30:21
Bibiliya Yera
BYSB
kandi nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso, amatwi yawe azajya yumva ijambo riguturutse inyuma rivuga riti “Iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza.”
Lee anya n'etiti ihe abụọ
Nyochaa Yesaya 30:21
2
Yesaya 30:18
Igituma Uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera. Hahirwa abamutegereza bose.
Nyochaa Yesaya 30:18
3
Yesaya 30:15
Uwiteka Imana, Uwera wa Isirayeli yavuze ati “Nimugaruka mugatuza muzakizwa, mu ituze no mu byiringiro ni mo muzaherwa imbaraga, ariko mwaranze.
Nyochaa Yesaya 30:15
4
Yesaya 30:20
Kandi nubwo Uwiteka akugaburira ibyokurya by'amakuba n'amazi y'agahimano, abakwigisha ntibazongera guhishwa ahubwo amaso yawe azajya areba abakwigisha
Nyochaa Yesaya 30:20
5
Yesaya 30:19
Kuko abantu bazatura i Siyoni h'i Yerusalemu ntuzongera kurira, ntazabura kukugirira neza numutakira, nakumva azagusubiza.
Nyochaa Yesaya 30:19
6
Yesaya 30:1
“Abana b'abagome bazabona ishyano”, ni ko Uwiteka avuga, “Bagisha abandi inama batari jye bakifatanya n'abandi baretse Umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi.
Nyochaa Yesaya 30:1