1
Imigani 3:5-6
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Uzizere Uhoraho n’umutima wawe wose, woye kwiringira ubwenge bwawe; mu migenzereze yawe yose, ujye umwibuka, na we azaringaniza inzira zawe.
2
Imigani 3:7
Ntuzibonemo ubuhanga, ahubwo uzatinye Uhoraho kandi wirinde ikibi
3
Imigani 3:9-10
Uzahimbaze Uhoraho mu byo utunze byose, umuture umuganura w’umusaruro wawe; bityo ibigega byawe bizuzura ingano, na divayi isendere urwengero rwawe.
4
Imigani 3:3
Ubupfura n’ubudahemuka uzabikomereho, ubyambare mu ijosi, ubyandike mu mutima wawe
5
Imigani 3:11-12
Mwana wanjye, ntugahinyure uburere Uhoraho agutoza, cyangwa ngo winubire amabwiriza ye, kuko Uhoraho acyaha uwo akunda nk’uko umubyeyi agenzereza umwana umwizihiza.
6
Imigani 3:1-2
Mwana wanjye, ntuzibagirwe inyigisho zanjye, kandi umutima wawe ujye wizirika ku mategeko yanjye; bizakuviramo kuramba biguhe n’amahoro menshi.
7
Imigani 3:13-15
Hahirwa uwageze ku buhanga, akaba yarungutse ubwenge, kuko uwo mutungo uruta feza, n’inyungu yabyo igasumba kure iya zahabu. Ubuhanga buruta amasaro y’igiciro, kandi nta n’ikindi bihwanye mu byo umuntu yakwifuza.
8
Imigani 3:27
Ntukirengagize kugirira neza ubikeneye kandi ubishoboye.
9
Imigani 3:19
Uhoraho yahangishije isi ubuhanga, akomeresha ijuru ubwenge.