1
Ibyakozwe 17:27
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
Ibyo Imana yabigiriye kugira ngo wenda nibayishakashaka babashe kuyishyikira, kuko mu by’ukuri itari kure ya buri muntu muri twe.
2
Ibyakozwe 17:26
Yaremye amoko yose y’abantu ikurije ku muntu umwe, iyatuza ku bwisanzure bwose bw’isi; yayashyiriyeho ibihe uko bisimburana, ibakebera imbibi z’aho bagomba gutura.
3
Ibyakozwe 17:24
Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, yo Mugenga w’ijuru n’isi, ntitura mu ngoro zubatswe n’ibiganza by’abantu
4
Ibyakozwe 17:31
kuko yashyizeho umunsi igomba gucira isi urubanza rutabera, ikoresheje umuntu yabigeneye, nk’uko yahaye bose icyemezo, umunsi imuzura mu bapfuye.»
5
Ibyakozwe 17:29
Ubwo rero dukomoka ku Mana, ntitugomba gutekereza ko kamere y’Imana imeze nka bya bishushanyo bibajwe muri zahabu, muri feza, cyangwa se mu ibuye, bikomoka ku bukorikori n’ubugenge bya muntu.