1
Ibyakozwe 14:15
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu
KBNT
«Ibyo mukora ni ibiki? Natwe turi abantu nkamwe. Inkuru Nziza tubamenyesha, irabasaba ko mwigizayo ayo manjwe, ngo mugarukire Imana Nzima yaremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose.
2
Ibyakozwe 14:9-10
Umunsi umwe, yari ateze amatwi Pawulo yigisha, Pawulo na we amwitegereje, abona ko afite ukwemera guhagije kugira ngo akire, amubwira mu ijwi riranguruye ati «Haguruka, uhagarare wemye!» Umuntu arabaduka, aragenda.
3
Ibyakozwe 14:23
Nuko bashyiraho abakuru muri buri Kiliziya, bamaze gusenga no gusiba kurya, babaragiza Nyagasani bari baremeye.