YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 14

14
Urundi rugero rwo gusenga ibigirwamana
1Undi na we akitegura kwambuka amazi y’imivumba ikaze,
maze agatakambira igiti,
ndetse cyamunzwe kurusha ubwato bumutwaye.
2Koko rero, ubwo bwato bwakorewe kujya guhaha,
kandi bwubakanwa ubuhanga n’umunyabukorikori.
3Nyamara, Mubyeyi uzi guteganya, ni wowe ubwiyoborera,
ni wowe wahanze umuhanda wabwo mu nyanja,
mu mivumba rwagati uhashyira inzira nyabagendwa;
4ugaragaza utyo ko ushobora kurinda amakuba yose,
kugeza n’aho umwiga yashobora guturira inyanja.
5Ntushaka ko ibikorwa by’Ubuhanga biba impfabusa,
ari na cyo gituma abantu biragiza igiti kitagira shinge,
bakabasha kwambuka inyanja yibirinduye,
bari mu bwato budafashe, bakomoka ari bataraga.
6Ni ko byagenze no mu ntangiriro,
igihe abirasi n’ibihangange barimbutse#14.6 barimbutse: reba Intg 6,1–5. Nowa we yahungiye mu bwato bituma yitwa «icyizere cy’isi», kuko ari we wakomotseho abantu bongeye kugwira, batura ku isi.;
icyizere cy’isi cyahungiye mu bwato,
maze kiyoborwa n’ikiganza cyawe,
bituma ibihe bizaza biteganyirizwa urubyaro rushya.
7Haragahirwa igiti#14.7 Haragahirwa igiti: kuva mu ntangiriro abakristu bakunze kugereranya igiti cyabajwemo ubwato bwa Nowa kikamukiza, n’icy’umusaraba wa Kristu waturonkeye umukiro uhebuje. cyahindutse igikoresho cy’ubutungane,
8ariko havumwe ikigirwamana cyakibajwemo ndetse n’uwagikoze;
we azire ko yagikoze,
naho cyo ko ari ikintu gishanguka cyiswe imana;
9kuko Imana yangira hamwe umugome n’ubugome bwe,
10kandi igikorwa kikazahanirwa hamwe n’uwagikoze.
11Koko rero, urubanza rw’Imana ruzibasira ibigirwamana by’amahanga,
kuko byahindutse amahano mu biremwa by’Imana,
bikabera abantu impamvu yo kugwa,
n’umutego mu nzira y’abapfayongo.
Inkomoko yo gusenga ibigirwamana
12Inkomoko y’ubuhabara yaturutse mu kubaza ibigirwamana,
maze uko kubivumbura kubahumanyiriza ubuzima.
13Ntibyigeze bibaho kuva mu ntangiriro,
kandi nta n’ubwo bizahoraho.
14Ubwo ni ubwirasi bw’abantu bwabizanye ku isi,
ariko n’igihe byagenewe cyo kuvanwaho kiri bugufi.
15Umubyeyi wari wazahajwe n’icyunamo kimutunguye,
yakoresheje igishushanyo cy’umwana we wari ukindutse;
bityo uwahoze ari intumbi, se amwubaha nk’imana#14.15 amwubaha nk’imana: mu gihe cya kera, hari ubwo bibwiraga ko abana bapfuye bakiri bato, bakirwa mu rugaga rw’imana zabo, bagahinduka abarinzi b’imiryango yabo. Ibyo byatumaga rero babaha icyubahiro nk’igihabwa izo mana.,
kandi ashinga abe ayo mabanga n’iyo mihango;
16maze uko ibihe bisimburana, uwo muco urakomera,
kandi ukurikizwa nk’itegeko.
Nanone kandi ku bw’itegeko ry’abatware,
amashusho y’amabazanyo yaje gusengwa.
17Koko, abatashoboraga kubashengerera kubera ko batuye kure,
bagenekerezaga uko basa,
maze umwami batari kumwe, bakamusimbuza ishusho,
nuko bagashishikarira batyo kumuhakwaho nk’aho yahibereye.
18Nguko uko n’ababaga batazi umwami na bo baje kumuramya,
babitewe n’ishyaka ry’umunyabukorikori wari ubifitemo inyungu.
19Uwo muntu ndetse, kugira ngo arusheho gushimisha umutegetsi we,
yamukoreraga amashusho asumbya uburanga ubwo asanganywe,
20nuko imbaga igahururira ubwiza bwayo,
maze umwami bahaga icyubahiro cy’umuntu cyonyine,
agahinduka atyo imana#14.20 agahinduka atyo imana: abami bo mu Misiri, ariko cyane cyane abo muri Ashuru kimwe n’ibikomangoma byaho, bakundaga kuvuga ko bakomoka ku mana, maze bagategeka rubanda kubaramya. Reba Intu 12,22, aho rubanda bashimagizaga amagambo y’umwami Herodi Agripa, bagira bati «Noneho ni ijwi ry’imana, si iry’umuntu». Birumvikana rero ko abo bami bikoresherezaga amashusho yabo ubwabo, rubanda bakayaramya. ikwiye gusengwa.
21Nuko ubuzima bw’umuntu bugwa butyo mu mutego,
bicwa n’ibyago n’agahato k’abatware,
kuko bari bafashe ibuye cyangwa igiti,
bakabiha izina risumba ayandi yose.
Ingaruka z’uko gusenga ibigirwamana#14.21 Ingaruka . . . ibigirwamana: ibibi bikururwa no gusenga ibigirwamana ntibigira ingano, kandi byica umubano nyawo mu bantu no mu ngo. Ni ibiterashozi gusa bitagira shinge. Gereranya na Rom 1,24–32, aho Pawulo Mutagatifu avuga ibyerekeye ingeso mbi z’abanyamahanga.
22Ntibahagijwe no kuyobagurika mu bumenyi bw’Imana,
ndetse no guhora mu ngorane z’urudaca zitewe n’ubujiji,
ibyago nk’ibyo batinyutse kubyita amahoro.
23Kubera imihango yabo yo kwica abana,
amabanga yabo afifitse, cyangwa ibisazi batewe n’umurengwe,
24ntibacyubaha ubuzima cyangwa ubumanzi bw’abashakanye,
ahubwo umwe arica undi urw’agashinyaguro, amugambanira,
cyangwa se akamutesha icyubahiro, yohokera ubusambanyi.
25Byose byabaye uruvangitirane:
kumena amaraso n’ubwicanyi, ubujura n’ubuhendanyi,
ubushukanyi n’ubuhemu, imidugararo n’ubugambanyi,
26kumwaza abanyamurava, kwibagirwa ineza,
ubwandure bw’imitima n’ubukubanyi,
ubushyamirane mu bashakanye, ubusambanyi n’ubwomanzi.
27Koko rero, gusenga ibigirwamana bitabaho ni intangiriro,
impamvu n’iherezo ry’icyitwa ikibi cyose:
28hari ukwishimisha birenze urugero, hari uguhanura ibinyoma,
hari ukubaho mu bugome cyangwa kurahira ubusa.
29Kubera ko biringira ibigirwamana bitagira ubuzima,
bemera ko indahiro zabo z’ibinyoma
nta ngaruka mbi zizabatera.
30Ariko rero bazahanishwa igihano kikubye kabiri,
kuko biyibagije Imana, bagaragira ibigirwamana,
kandi bakarahira ibinyoma, bahinyura icyitwa ubutungane.
31Nta bwo ari ububasha bw’ibintu barahiriyeho,
ahubwo ni urubanza rucirwa abanyabyaha,
ruhana iteka ryose abaca ku mategeko.

Currently Selected:

Ubuhanga 14: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy