YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 1

1
Gushakashaka Imana no kwirinda icyaha
1Nimukunde ubutabera, mwebwe bategetsi b’isi#1.1 bategetsi b’isi: uyu mwanditsi uvuga nk’aho yabaye Salomoni ubwe, arasa n’ubwira abami bose, kimwe n’ibikomerezwa byo ku isi. Mu by’ukuri ariko, iki gitabo cye yacyandikiye bene wabo b’Abayahudi babaga mu mahanga, akaba yari agamije kubafasha kugira ngo batohokera ibigirwamana byari bibugarije impande zose.,
muzirikane Nyagasani mu buryo buboneye,
mumushakashake n’umutima utaryarya,
2kuko yiyereka abantu batamwinja,
akigaragariza abatamwima ukwemera kwabo.
3Koko ibitekerezo bitaboneye bicisha ukubiri n’Imana,
maze Nyir’ububasha akamwaza ibipfamutima bimwiyenzaho.
4Ubuhanga ntibwinjira mu mutima ugira nabi,
ntibutura mu mubiri ushikamiwe n’icyaha#1.4 mu mubiri . . . n’icyaha: umubiri w’umuntu ubwawo si mubi, ariko ushobora kuba igikoresho cy’icyaha, ukabangamira utyo umutimanama we.,
5kuko Umwuka mutagatifu#1.5 Umwuka mutagatifu: ku bw’ubuhanga, ububasha n’umwuka wayo, Imana icengera imitima y’abantu ikamenya n’ibiri ku isi byose, kugira ngo ibiyobore kandi ibibumbatire mu gihe cyose bikiriho (1.7). Igitabo cy’Ubuhanga kivuga ibyerekeye Umwuka w’Imana, ku buryo gitegurira ibyo Yezu azaduhishurira kuri Roho Mutagatifu, we Mana y’ukuri, kimwe n’Imana Data na Mwana. wo ujijura, uhunga uburiganya,
ukagendera kure ibitekerezo bihubutse,
akarengane kaba gahingutse, ugapfukiranwa.
6Ubuhanga ni umwuka ugwira abantu neza,
ariko ntibiwubuza guhanira umuntu amagambo ye atuka Imana,
kuko Imana ari yo imuzi wese uko yakabaye,
igacengera umutima we ikurikije ukuri
kandi igatega amatwi amagambo amuva mu kanwa.
7Ni koko, umwuka wa Nyagasani usendereye isi,
maze wo ubumbatiye ibintu byose, ukamenya n’ibivuzwe byose.
8Uvugana ubugome wese ntateze kuwucika,
ubutabera bumushinja ntibuzatuma arokoka.
9Ibitekerezo by’umugome bizagenzurwa,
urusaku rw’amagambo ye rugere kuri Nyagasani,
kugira ngo ahanirwe inabi ye.
10Ugutwi k’umuntu ufuha kumva byose,
ndetse n’ibyo bahwihwisa ntibiguca inyuma.
11Nimwirinde rero imyijujuto itagira shinge,
mwifate mu mvugo yanyu kugira ngo mudasebanya,
kuko ijambo rififitse ritabura ingaruka,
n’umunwa usebanya ukica umutimanama.
12Mwikwishakira urupfu muyobya ubuzima bwanyu,
ngo mwikururire ukurimbuka, bitewe n’ibikorwa by’ibiganza byanyu,
13kuko Imana atari yo yaremye urupfu#1.13 yaremye urupfu: aha ngaha umwanditsi aratekereza urupfu rusanzwe no gupfa kuri roho. Azi ko icyaha cy’umuntu ari yo mvano y’ububabare n’agahinda biterwa n’urupfu, ari na byo ubu byokamye umuntu. Ni yo nyigisho dusanga mu gitabo cy’Intangiriro 2–3.,
ntinashimishwe n’ukurimbuka kw’ibiriho.
14Ahubwo yaremye byose ngo bikomeze kubaho,
kandi ibyaremwe byo mu isi bigenerwa gutanga ubuzima;
nta burozi bwica bubirangwamo,
n’ububasha bw’Ukuzimu ntibutegeka ku isi,
15kuko ubutabera budashobora gupfa.
Imibereho y’abagome ugereranyije n’iy’intungane
16Ariko abagome#1.16 abagome: mbere na mbere abavugwa hano ni Abayahudi bataye ukwemera kwabo, bakaba abanyamurengwe ntibagire icyo bikanga, kugeza n’aho batoteje abavandimwe babo ndetse bakiha no gushotora Imana. Ubundi kandi iryo jambo «abagome», rivuga ba banyamahanga Abayahudi bigannye, bagatora umuco wabo. barembuje Urupfu, bararuhamagara,
barugira incuti kandi bararuharanira,
hanyuma bagirana na rwo isezerano,
mbese ku buryo barwiyegurira koko.

Currently Selected:

Ubuhanga 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy