YouVersion Logo
Search Icon

Ruta 1

1
Umuryango wa Elimeleki usuhukira i Mowabu
1Kera, igihugu kigitegekwa n’abacamanza, inzara yarateye, maze umugabo wari utuye i Betelehemu muri Yuda arasuhuka, we n’umugore we, n’abahungu be babiri. Basuhukira mu gihugu cy’i Mowabu#1.1 i Mowabu: cyari igihugu kirumbuka, kikaba hakurya y’inyanja y’Umunyu, mu burasirazuba bw’umunani wa Yuda. Inzara yatumye bahasuhukira, yari yatewe n’amapfa.. 2Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we akitwa Nawomi, naho abahungu be bakaba Mahiloni na Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu mu gihugu cya Yuda. Nuko bajya mu gihugu cya Mowabu, maze barahatura. 3Elimeleki, umugabo wa Nawomi, aza gupfa; Nawomi asigara aho n’abahungu be bombi. 4Abo basore bashaka abagore b’Abamowabukazi: umwe yitwaga Oripa, undi akitwa Ruta. Batura muri icyo gihugu imyaka igera ku icumi. 5Nyuma, Mahiloni na Kiliyoni na bo baza gupfa. Nuko uwo mugore asigara aho, nta bana nta mugabo.
Ruta yiyemeza kugumana na Nawomi
6Nawomi arahaguruka n’abakazana be bombi, bava mu gihugu cya Mowabu, kuko aho i Mowabu yari yarumvise bavuga ko Uhoraho Imana yari yaragobotse umuryango wayo ikawuha icyo kurya. 7Nuko rero ava aho yari atuye, ajyana n’abakazana be bombi, bashyira nzira basubira mu gihugu cya Yuda. 8Bakigenda Nawomi abwira abakazana be, ati «Ngaho nimusubire iwanyu, buri wese asange nyina. Uhoraho arabagirire ubuntu nk’uko namwe mwabungiriye, mukabugirira n’abo twapfushije. 9Uhoraho azabahe kugira ituze mu rugo rwanyu hamwe n’uwo muzashakana.» Nuko abasezeraho. Bo baraturika bararira. 10Bati «Oya rwose, turagukurikira tujyane mu muryango wawe.» 11Ariko Nawomi arababwira ati «Nimusubire iwanyu, bana banjye, kuki mwakwirushya munkurikira? None se iyi nda yanjye yabasha kubabyarira abagabo#1.11 kubabyarira abagabo: ukurikije umuco w’Abayisraheli iyo Nawomi aza kugira abandi bahungu, ni bo baba baragombye gucyura abo bapfakazi ba bakuru babo (Intg 38,8–9; Ivug 25,5–10). Nawomi abwira rero abakazana be ko ashaje atacyongeye kubyara; ibyiza ari uko bakwisubirira iwabo.? 12Ngaho nimwigendere musubire iwanyu, bana banjye. Dore nanjye ndashaje sinkiri uwo gushaka! Kandi rero, n’iyo navuga nti ’Iri joro ndarara mbonye umugabo’, nti ’Nzabyara abandi bahungu’, 13ese mwazategereza kugera igihe bazakurira? Murumva se ibyo ari byo byababuza kujya kwishakira abagabo? Oya, bana banjye. Agahinda mfite si ako kuvugwa, kararuta akanyu kure! Ukuboko k’Uhoraho kwarampagurukiye.» 14Abakazana barushaho kurira. Hanyuma Oripa asezera kuri nyirabukwe, ariko Ruta we amwihambiraho.
15Nawomi aramubwira ati «Dore mukeba wawe asubiye iwabo, asanze umuryango we n’imana z’iwabo#1.15 imana z’iwabo: muri ibyo bihe bya kera cyane, abanyamahanga bose (ndetse n’Abayisraheli) bemeraga bakomeje ko buri bwoko bwifitiye imana bwihariye, zikaba ibihangange mu gihugu bazubahirizamo. Nyamara, Abayisraheli bagiye bumva buhoro buhoro ko Uhoraho ari we Mana imwe y’ukuri igenga hose, nta zindi mana babangikanye.. Ngaho nawe kurikira mukeba wawe.» 16Nuko Ruta aramusubiza ati «Wikomeza kumpatira kugusiga ngo nisubirire iwacu, kuko aho uzajya nzajya aho, aho uzarara nkarara aho. Igihugu cyawe kizaba icyanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye; 17aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe! Nihagira ikindi kidutandukanya usibye urupfu, Uhoraho azampane, ndetse akube kangahe!» 18Nuko Nawomi abonye ko Ruta yiyemeje rwose ibyo kujyana na we, ntiyagira ikindi yongeraho.
19Nuko barajyana bagera i Betelehemu. Batungutse i Betelehemu, umugi wose urahurura uza kubareba. Abagore bati «Mbega uyu ni Nawomi?» 20Ariko we arababwira ati «Mwinyita Nawomi (Umutoni), ahubwo noneho mujye munyita Mara (Maganya), kuko Ushoborabyose yampaye agahinda k’akamenamutima. 21Navuye ino mfite byinshi, none Uhoraho angaruye nta na busa. Kuki mwakomeza kunyita Nawomi kandi Uhoraho yararivuguruje; Ushoborabyose akaba yarangize umunyabyago!»
22Nguko uko Nawomi yagarutse, we n’umukazana we Ruta w’Umumowabukazi, bavuye mu gihugu cya Mowabu. Icyo gihe bagera i Betelehemu, hari ku mwero w’ingano za bushoki.

Currently Selected:

Ruta 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy