YouVersion Logo
Search Icon

Zaburi 1

1
Inzira ebyiri mu kubaho k’umuntu#1.0 . . . mu kubaho k’umuntu: igitabo cya zaburi gitangirwa n’inyigisho isobanura akamaro k’Amategeko yahawe abantu, kugira ngo ababere inzira ibayobora ku mahirwe n’ubugingo; naho umugiranabi we akurikira imujyana mu rupfu. Birashimishije rwose kubona ijambo igitabo cya zaburi gitangiriraho ari ukudusezeranya amahirwe, mbese nk’uko na Yezu ubwe ari cyo yigishirije bwa mbere hejuru y’umusozi, agira ati «Hahirwa abakene . . . » (Mt 5,3).
1Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,
akirinda inzira y’abanyabyaha,
kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,
2ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,
akayazirikana umunsi n’ijoro!
3Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,
kikera imbuto uko igihe kigeze,
kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;
uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.
4Naho ku bagiranabi si uko bigenda:
bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.
5Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,
n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.
6Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,
naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

Currently Selected:

Zaburi 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy