YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 33

33
Indaro Abayisraheli baraye uhereye mu Misiri
1Dore indaro Abayisraheli baraye#33.1 Indaro Abayisraheli baraye: barondora amazina y’ahantu 40 Abayisraheli baraye uhereye mu Misiri ukagera mu gihugu cya Kanahani. Icya kabiri cy’ayo mazina tugisanga mu Iyim, Lev, na Ibar; ariko ayandi asigaye ni yo akivugwa. Amazina amwe yavuzwe mu Ibar 21,16–19 ntayarimo hano. igihe basohotse mu Misiri n’ingabo zabo, bayobowe na Musa na Aroni. 2Ku itegeko ry’Uhoraho Musa yagiye yandika ahantu bageraga bakahatinda, nyuma bakaza kuhava. Dore rero ahantu bagiye bahagarara, cyangwa bakahaca ingando.
3Bahagurutse i Ramusesi ku munsi wa cumi na gatanu w’ukwezi kwa mbere. Hari bukeye bwa Pasika, ubwo Abayisraheli basohokaga nta nkomyi, mu maso y’Abanyamisiri bose. 4Icyo gihe Abanyamisiri barimo bahamba abantu babo Uhoraho yari yishe kugira ngo ahinyuze imana zabo. Abo bishwe ni abari bavutse uburiza bose.
5Abayisraheli bahagurutse i Ramusesi bajya gushinga ingando i Sukoti. 6Bahagurutse i Sukoti, bajya gushinga ingando ahitwa Etamu ku rubibi rw’ubutayu. 7Bahagurutse ahitwa Etamu bagaruka kuri Pi-Hahiroti, ahateganye na Behali-Sefoni, bashinga ingando imbere ya Migidoli. 8Bahagurutse imbere ya Hahiroti, bambuka inyanja, bagera mu butayu bwa Etamu; nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu bashinga ingando i Mara. 9Bahagurutse i Mara bagera ahitwa Elimu hari amasoko cumi n’abiri n’imikindo mirongo irindwi; aho ni ho bashinze ingando. 10Bahagurutse i Elimu, bashinga ingando hafi y’inyanja y’Urufunzo. 11Bahagurutse hafi y’inyanja y’Urufunzo, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Sini. 12Bahagurutse mu butayu bwa Sini, bajya gushinga ingando i Dofuka. 13Bahagurutse i Dofuka bajya gushinga ingando ahitwa Alushi. 14Bahagurutse Alushi, bajya gushinga ingando i Refidimi, hamwe umuryango wageze ukabura amazi yo kunywa. 15Bahagurutse i Refifimu, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Sinayi. 16Bahagurutse mu butayu bwa Sinayi bajya gushinga ingando i Kiviroti-Tawa. 17Bahagurutse i Kiviroti-Tawa bajya gushinga ingando i Haseroti. 18Bahagurutse i Haseroti, bajya gushinga ingando i Ritima. 19Bahagurutse i Ritima bajya gushinga ingando i Rimoni-Peresi. 20Bahagurutse i Rimoni-Peresi bajya gushinga ingando i Livina. 21Bahagurutse i Livina, bajya gushinga ingando i Risa. 22Bahagurutse i Risa, bajya gushinga ingando i Kehelata. 23Bahagurutse i Kehelata, bajya gushinga ingando ku musozi wa Sheferi. 24Bahagurutse ku musozi wa Sheferi, bajya gushinga ingando i Harada. 25Bahagurutse i Harada, bajya gushinga ingando i Makeheloti. 26Bahagurutse i Makeheloti, bajya gushinga ingando i Tahati. 27Bahagurutse i Tahati, bajya gushinga ingando i Terahi. 28Bahagurutse i Terahi, bajya gushinga ingando i Mitika. 29Bahagurutse i Mitika, bajya gushinga ingando i Hashimona. 30Bahagurutse i Hashimona, bajya gushinga ingando i Moseroti. 31Bahagurutse i Moseroti, bajya gushinga ingando i Bene-Yakani. 32Bahagurutse i Bene-Yakani, bajya gushinga ingando i Hori-Gidigadi. 33Bahagurutse i Hori-Gidigadi, bajya gushinga ingando i Yotivata. 34Bahagurutse i Yotivata, bajya gushinga ingando ahitwa Avirona. 35Bahagurutse Avirona, bajya gushinga ingando ahitwa Esiyoni-Geberi. 36Bahagurutse Esiyoni-Geberi, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Sini ahitwa Kadeshi. 37Bahagurutse i Kadeshi, bajya gushinga ingando ku musozi wa Hori, ku rubibi rw’igihugu cya Edomu.
38Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu, Abayisraheli bamaze imyaka mirongo ine bimutse mu Misiri, umuherezabitambo Aroni nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, aterera umusozi wa Hori arahapfira. 39Aroni yari amaze imyaka ijana na makumyabiri n’itatu ubwo yagwaga ku musozi wa Hori. 40Icyo gihe ni ho Aradi umwami w’Abakanahani wari utuye muri Negevu, yamenye ko Abayisraheli baje bamusatira. 41Bahagurutse ku musozi wa Hori, bajya gushinga ingando i Salumona. 42Bahagurutse i Salumona, bajya gushinga ingando i Punoni. 43Bahagurutse i Punoni bajya gushinga ingando ahitwa Ovoti. 44Bahagurutse Ovoti bajya gushinga ingando ahitwa Iye-Avarimu, ku rubibi rwa Mowabu. 45Bahagurutse Iye-Avarimu bajya gushinga ingando i Divoni-Gadi. 46Bahagurutse i Divoni-Gadi, bajya gushinga ingando ahitwa Alunoni-Divilatayima. 47Bahagurutse Alunoni-Divilitayima, bajya gushinga ingando mu misozi ya Avarimu, aharebana na Nebo. 48Bahagurutse mu misozi ya Avarimu, bajya gushinga ingando mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko. 49Ku nkombe ya Yorudani, bahashinga ingando zavaga i Beti-Heshimoti ahitwa AveliShitimu mu bibaya bya Mowabu.
Uko Abayisraheli bazagabana Kanahani
50Uhoraho abwirira Musa mu bibaya bya Mowabu ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko, ati 51«Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Nimumara kwambuka Yorudani mukajya muri Kanahani, 52muzirukane imbere yanyu abaturage bose bo muri icyo gihugu. Ari ibigirwamana babaje mu mabuye, ari amashusho bacuze mu byuma bashongesha, hamwe n’amasengero yabo y’ahirengeye, byose muzabisenye mubikureho. 53Icyo gihugu muzakigabize mugiture, kuko ari mwe ngihaye ngo mugitunge. 54Muzakigabanya imiryango yanyu mukoresheje ubufindo. Umuryango urimo abantu benshi uzahabwa umugabane munini, naho urimo bake na wo uhabwe umugabane muto. Buri muntu azahabwa umugabane w’aho ubufindo buzerekana, kandi muzagabane mukurikije imiryango yanyu yo kwa ba sokuru. 55Ariko nimutirukana abaturage bo muri icyo gihugu, abo muzareka muri bo, bazababera nk’uruhehe rubarya mu maso cyangwa amahwa abahanda mu mbavu. Icyo gihugu muzatura bazakibajujubyamo, 56ndetse n’ibyo nari natekereje gukorera abo ngabo ni mwebwe nzabigirira.»

Currently Selected:

Ibarura 33: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy